U Bushinwa: Umugore yahiye uruhu rwo mu maso nyuma yo kumara imyaka 22 atihanagura make-up
Mu Bushinwa, umugore w’imyaka 37 ukomoka mu gace ka Jilin, yerekanye amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uruhu rwe rwangiritse cyane ndetse rugahora rwokera kubera ko rwahiye nyuma yo kumara imyaka 22 atihanagura ‘make-up’, cyangwa se ibintu bitandukanye yisaga mu maso agamije gusa neza.

Uwo mugore uzwi gusa ku izina rya Gao, yashyize ayo mafoto yo ku mbuga nkoranyambaga ashaka kuburira abantu bakoresha za ‘make-ups’ kujya bitwararika bagasukura impu zabo zo mu maso neza nk’uko bikwiye, kugira ngo ibyo baba bisize bishireho, kubera ko kutabikora bigira ingaruka zikomeye nk’uko byamugendekeye.
Ubwe yivugira ko yamaze iyo myaka isaga 20 atabikora, ingaruka yahuye nazo zikaba ari uko uruhu rwo mu maso rwe ubu rwahiye, ndetse rukaba rusigaye rugira ibibazo byinshi birimo na za ‘allergies’.
Gao asobanura ko yatangiye gukunda za ‘make-ups’ akiri umwangavu, kuko yakundaga cyane ibintu nyina yisigaga ku munwa ‘lipstick’ ahera ubwo yimenyereza kubyisiga mu gihe yari afite imyaka 15 gusa.
Ariko nubwo yabyisigaga atyo, ntiyashoboraga kubihanagura nijoro agiye kuryama nk’uko ubundi bibasabwa ku bantu babyisiga, kuko baba bagomba kubihanagura nijoro mbere yo kujya kuryama.
We ngo yabaga yibaza ati, “ Kuki umuntu yakwigora yivanaho ‘make-up’ mu gihe abizi ko azayisubizaho umunsi ukurikiyeho”?
Ubwo icyo yakoraga nijoro, yakarabaga mu maso bisanzwe akajya kuryama, bwacya akongeraho izindi ‘make-ups’ akagenda.
Nubwo Gao avuga ko yamaze imyaka myinshi uruhu rwe rumeze neza kandi atarihanaguraga izo make-ups ze, ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, ngo nibwo yatangiye guhura n’ikibazo gikomeye cya ‘allergie’ akajya abyimba mu isura, agahinduka mu maso he hakagenda hamera ukundi ku buryo bigora n’abasanzwe bamuzi kuba bamumenya.
Aho kujya kureba umuganga w’uruhu ngo amufashe, Gao yahisemo kujya kugura inshinge ngo zigenewe kongerera uruhu ubuzima bwiza, ariko aho kugira ngo izo nshinge zimufashe, ahubwo zatumye ibintu birushaho kumera nabi.
Muri Videwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga Gao yagize ati, “ uruhu rurandya ku buryo mutakumva,… mpora nihishe mu rugo igihe cyose, sinatinyuka gusohoka. Isura yanjye yarahindutse mba nshaka kwihisha, singitinyuka kuba nakandagira hanze ngo mpure n’abandi bantu cyangwa kujya guhura n’inshuti. Birababaza cyane, wagira ngo ni nk’ibihumbi by’intozi ziba zitondagira mu isura yanjye”.
Kubera ko Gao aturuka mu muryango ufite amikoro macyeya, akeka kwisiga za make-up zihendutse wenda zitujuje ubuziranenge, nabyo ngo byaba byaragize uruhare mu kwangiza urwo ruhu rwe ku buryo bukabije.
Gusa, abaganga b’uruhu bemeza ko makeup ubwazo zishobora kwangiza uruhu nubwo umuntu yaba azihanagura uko bikwiye mu gihe agiye kuryama.
Umuganga w’uruhu umwe (dermatologist) yagize ati, “ Kumara imyaka isaga 20 udasukura uruhu uko bikwiye birumvikana ko ari bibi, ariko hano hashobora kuba harabayeho uruhurirane rw’ibintu byinshi, harimo nko kuvanga amoko atandukanye y’ibyo yisiga mu maso, kandi akabikoresha nabi, harimo n’izo nshinge yiteraga”.
Abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Weibo rw’aho mu Bushinwa rukora nka X, bamwe batangajwe cyane no kubona uko urwo ruhu rwa Gao rwabaye, bamwe bibaza niba kutihanagura makeup byatera uruhu kwangirika gutyo, abandi bo bavuze ko Gao akoresha urwo ruhu rwe rwo mu maso rwangiritse agamije gushaka abamukurikira benshi (views) kuri urwo rubuga nkoranyambaga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukomereze aho inkuru nkizi zigisha ziba ari nziza Kandi nizo ziba zikenewe kuko zigira aho zikura abantu zikagira nk’aho zibageza, bitandukanye na bamwe bashishikazwa no kwandika cg gutangaza inkuru za byacitse gusa Kandi zitagira message!!