Karate: Umuyapani w’imyaka 81 na Dane 9, Isao Yabunaka ari i Kigali
Icyumweru kirashize umuhanga akaba n’inararibonye mu mukino wa Karate na Dan 9, Umuyapani w’imyaka 81 Grand Master-Isao Yabunaka, ari kumwe n’umuhagarariye Victoria Rode, bari mu Rwanda aho barimo gutanga amasomo mu ishuri rya Karate rya Honbu Dojo riyobowe na Master Sinzi Tharcisse.

Ni amahugurwa arimo kwibanda ku mikinire (Style) ya GojoRyu, akaba arimo guhabwa bamwe mu barimu b’uyu mukino binyuze mu ishuri rya Rwanda Karate GojoRyu, aho abahugurwa nibura ari abafite umukandara w’umukara na Dan eshatu kuzamura.
Isao Yabunaka asanzwe ari umutoza w’iri shuri rya Rwanda Karate GojoRyu, gusa akaba akunze kubatoza hifashishijwe ikoranabuhanga (Online Live Training) kuko ataba mu Rwanda.
Umuyobozi wa Rwanda Karate GojoRyu Master, Sinzi Tharcisse, asobanura ko Grand Master Isao Yabunaka kuri iyi nshuro yaje kubahugura ku bundi buryo bw’imikinire bwa GojoRyu.

Yagize ati “Ni ku nshuro ya kabiri Grand Master Isao Yabunaka aje mu Rwanda, kuri iyi nshuro arimo kudutoza ku mikinire ya GojoRyu. Ni imyitozo irimo guhabwa abasanzwe ari abanyeshuri bacu ndetse n’abandi barium, twatumiye nibura abafite umukandara w’umukara na Dan eshatu kuzamura”.
Igor Mazimpaka ufite umukandara w’umukara na Dan 3, ni umwe mu barimo guhigurwa, avuga ko hari icyo bamaze kwiyungura muri iyi minsi bamaze abatoza.
Yagize ati “Ni uburyo (Style) tumaze iminsi turimo kwiga, ubona ko hamwe na we hari icyo tumaze kwiyungura kuri ubu buryo bw’imikinire bwa GojoRyu, ndetse no kunoza neza ibyo tuba dusanganywe, kandi ubona ko hari ikintu kinini cyane cyiyongereye”.
Abahugurwa bose hamwe bararenga gato 20, ndetse aya mahugurwa akaba akomeza kuri uyu wa gatandatu, aho biteganyijwe ko haza kwiyongeramo n’abandi barimu baje kwiyungura ubumenyi.






Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|