
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ibicishije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangaje ko abanyeshuri basoza icyiciro rusange n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye, batangira ibizamini bya Leta kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, bizakorerwa kuri site 1,595 ziri hirya no hino mu gihugu zisanzwe zikorerwaho ibizamini bya Leta.
Imibare ya NESA igaragaza ko mu mwaka w’amashuri 2024/2025 muri rusange, ibizamini bya Leta mu byiciro byombi (rusange n’icya kabiri gisoza ayisumbuye) bizitabirwa n’abanyeshuri 255,498.
Iyo mibare igaragaza ko mu cyiciro rusange honyine hiyandikishije abakandida 149,134, barimo abakobwa 82,412 n’abahungu 66,722, mu gihe abasoza amashuri yisumbuye, hiyandikishije abakandida 106,364, barimo 101,081 biga mu mashuri asanzwe na 5,283 bigenga (Private Candidates).
Mu banyeshuri 101,081 basoza icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye biga mu mashuri asanzwe, harimo abakobwa 55,435 n’abahungu 50,929, naho muri 5,283 bigenga hakabamo abakobwa 3,382 n’abahungu 1,901.
Imibare ya NESA inagaragaza ko mu banyeshuri 255,498 bazitabira ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro byombi by’amashuri yisumbuye, harimo 782 bafite ubumuga, barimo 459 biga mu cyiciro rusange na 323 bo mu cyiciro cya kabiri.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko abanyenshuri bafite ubumuga bazakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’icya kabiri, bazahabwa ubufasha bwihariye nk’uko biri mu itangazo bashyize ahagaragara.
Bagira bati “Ubu bufasha burimo impapuro z’ibizamini zanditswe mu nyuguti za Braille no mu nyuguti nini, ibikoresho byifashishwa n’abantu bafite ubumuga, abakandida bazafashwa kwandikirwa (scribes), ndetse n’igihe cy’inyongera mu gukora ibizamini.”
Imibare igaragaza ko abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 biyongereyeho 19,926 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wa 2023/2024, kuko abakoze icyo gihe bari 235,572.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza gahunda y’uburezi budaheza ni nziza cyane kubera iha abana boze amahirwe angana bakiga. Gusa haracayri ikibazo ku biga Inclusive and Special Nedds Education muri UR-CE aho kubona akazi ko kuba Sign language teacher, Braille teacher na Inclusive and Special Needs Education teacher. Mwadukorera ubuvugizi kubera dufite ubushobozi bwo gutanga umusanzu wacu mu kubaka uburezi budaheza kubera ko iyo myanya twayikozeho ikizamini cy’akazi yasizweho na REB arko ntakazi batanze nibura no ku muntu umwe kd abamaze kubirangizamo ari benshi. murakoze!