Musanze FC yabuze Gatera Musa, yumvikanye na Ruremesha Emmanuel kuyibera umutoza

Ikipe ya Musanze FC yumvikanye n’umutoza Ruremesha Emmanuel kuzayibera umutoza mushya nyuma yo kubura Gatera Musa wasinyiye AS Muhanga.

Nk’uko amaifite yizewe agera kuri Kigali Today abyemeza, ibiganiro by’impande zombi byari bimaze igihe kitari kirekire byarangiye mu ijoro ryo ku wa 8 Nyakanga 2025 aho impande zombi zumvikanye kuzakorana mu gihe kingana n’imyaka ibiri iri imbere aho biteganyijwe ko agera mu Mujyi wa Musanze kuri uyu wa Gatatu agiye gusinya amasezerano.

Musanze FC yabuze Gatera Musa ku munota wa nyuma:

Mu gihe Musanze FC yari itari yatekereza kuri Ruremesha Emmanuel nawe ariko wari mu biganiro na Rutsiro FC, yaganiriye n’umutoza Gatera Musa ndetse banemeranya buri kimwe cyose yagombaga guhabwa. Kugeza icyo gihe impande zombi zumvikanye ko tariki 2 Nyakanga 2025 agomba kujya gusinya amasezerano mu Karere ka Musanze.

Ibi ariko ntabwo ariko byagenze kuko mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2025, ibiganiro byatangiye kugenda biguru ntege kugeza ubwo mu gitondo cyo ku wa 2 Nyakanga 2025, Gatera Musa abwiye iyi kipe ko yagize indi gahunda itamwerera kujya mu Majyaruguru. Gahunda uyu mutoza yari yagize kwari ukuyica inyuma akajya mu Majyepfo kumvikana na AS Muhanga yanahise asinyira icyo gihe kuzayibera umutoza mushya.

Ruremesha Emmanuel yari amaze imyaka ibiri atoza Muhazi United yamanutse mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona 2024-2025.

Gatera Musa yifujwe na Musanze FC ariko birangira asinyiye AS Muhanga
Gatera Musa yifujwe na Musanze FC ariko birangira asinyiye AS Muhanga
Ruremesha Emmanuel yumvikanye na Musanze FC kuyibera umutoza
Ruremesha Emmanuel yumvikanye na Musanze FC kuyibera umutoza

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka