U Burusiya: Uwiswe ‘Yezu wa Siberia’ yakatiwe gufungwa imyaka 12

Sergey Torop yakatiwe gufungwa imyaka 12, kubera ko yashyize mu kaga ubuzima n’imitungo bya bamwe mu bayoboke b’idini rye yise ‘Idini ry’isezerano rya nyuma’ (Église du Dernier testament).

Uwiyise Yezu yakatiwe gufungwa imyaka 12
Uwiyise Yezu yakatiwe gufungwa imyaka 12

Uwo mugabo wiswe Yezu wa Siberia, akaba agomba gufungirwa muri imwe mu magereza arinzwe cyane aho mu Burusiya, nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’.

Sergey Torop wahoze ari umupolisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ubu afite imyaka 64, unitwa irindi zina rya ‘Vissarion’ yashinze idini rye mu gace ka Krasnoïarsk muri Siberia mu mwaka wa 1991, mu gihe cyo gusenyuka kwa Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyeti(URSS). Avuga ko yavutse bundi bushya kugira ngo arusheho gukwirakwiza ijambo ry’Imana

Iryo dini rye, rivanga amwe mu mahame y’idini y’Aba-Orthodoxe ryo mu Burusiya, n’amwe yo mu idini ya Boudha, andi yo mu cyitwa ‘Apocalypse’ n’ibindi. Bivugwa ko afite abayoboke basaga 10,000 hirya no hino ku Isi.

Abo bayoboke be ngo ntibemerewe kurya inyama, kunywa itabi, kunywa ibisindisha ndetse no gukoresha amafaranga. Abenshi ngo batuye mu gace ko mu Burusiya kitwa Petropavlovka, mu Burasirazuba bw’Umurwa mukuru Moscow, aho baba mu tuzu duto tw’imbaho, bakirirwa bavuga amasengesho asingiza uwo mukuru w’idini yabo Sergei Torop, bagasenga berekeza aho atuye ku gasongero k’umusozi.

Imikorere y’uwo mugabo yaje gutuma polisi yo mu Burusiya itangira kumukoraho iperereza, kubera ihohotera ryo mu buryo bw’imitekerereze akorera abayoboke be, akabariganya imitungo yabo irimo n’amafaranga, bigatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga gakomeye.

Uwo Yezu wa Siberia hamwe n’ibyegera bye bibiri, batawe muri yombi bwa mbere mu 2020, mu mukwabu wari wakozwe n’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’igihugu, ku mabwiriza yari yatanzwe na Perezida Vladimir Putin, abo basirikare bafatanyije n’urwego rw’umutekano rw’aho mu Burusiya ruzwi nka ‘FSB’ kugira ngo abo bagabo bashobore gufatwa.

Icyo gihe indege 4 za kajugujugu ni zo zakoreshejwe ndetse n’abasirikare bagera muri mirongo bafite intwaro nyinshi, birangira abo bagabo batatu batawe muri yombi.

Iperereza ryagaragaje ko abo bagabo bahungabanyije ubuzima bwo mu mutwe bw’abayoboke 16, abandi batandatu (6) ubuzima bwabo bujya mu kaga gakomeye.

Urukiko rwa Novossibirsk rwakatiye Sergey Torop n’umwe muri ibyo byegera bye witwa Vladimir Vedernikov na we ushinjwa uburiganga gufungwa imyaka 12 muri gereza, mu gihe mugenzi wabo wundi we witwa Vadim Redkin yakatiwe gufungwa imyaka 11.

Uretse igihano cyo gufungwa, bagomba no gutanga Miliyoni 40 z’Amarubule (ni ukuvuga 430.467 by’Amayero) y’impozamarira kuri abo bayoboke bakorewe ibyaha.

Bivugwa ko uwo Yezu wa Siberia yari yarashakanye n’abagore babiri harimo uwo yashatse afite imyaka 19, mu gihe bari barabanye mu nzu guhera afite imyaka irindwi gusa. Uwo mugabo kandi ngo yabyaye abana batandatu kuri abo bagore be babiri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka