Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira, ari mu byishimo nyuma y’uko ku wa Gatatu, yagaragarije abakunzi be ko yibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu, yise Kwema Light FitzGerard.

Umuryango wa Karasira wishimiye umwana w'umuhungu wungutse
Umuryango wa Karasira wishimiye umwana w’umuhungu wungutse

Karasira yatangaje ko yibarutse ubuheta bwe, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yashyizeho ifoto igaragaza intoki zirimo ize, umugabo we, imfura yabo ndetse n’iz’uwo mwana wavutse.

Mu butumwa bwaherekeje iyi foto, Clarisse yagize ati “Twibarutse Kwema, ubuheta bw’umuhungu uduhesha ubwema. Yitwa Kwema Light FitzGerard.”

Uyu mwana aje akurikira uwo bibarutse mu 2022, bise Kwanda Krasney Jireh. Uyu yavutse mu ijoro rya tariki 13 Kamena 2022 mu bitaro bya Northern Light Mercy Hospital biherereye mu Mujyi wa Portland muri Maine, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Gicurasi 2021, nibwo Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Clarisse Karasira
Clarisse Karasira

Ibitekerezo   ( 1 )

Basubireyo nta mahwa

UWIZEYIMANA Christian yanditse ku itariki ya: 9-07-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka