
Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko wageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 9 Nyakanga 2025, aturutse i Kinshasa yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports yamukuye muri DCMP yabaye iya kane muri shampiyona ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 2024-2025.
Chadrack Bing Belo mu mwaka w’imikino 2023-2024 na 2024-2025 yatsindiye DCMP ibitego 20 mu mikino 45 byatumye aba umukinnyi utanga ikizere urebwaho cyane mu Mujyi wa Kinshasa.
Kwitwara neza mu mwaka w’imikino 2023-2024, byatumye muri Kanama 2024, ikipe ya Heart of OAK yo muri Ghana imutumira kujya gukora igeragezwa ry’icyumweru ariko birangira atayisinyiye.
Chadrack Bing Belo yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya Rayon Sports imaze gusinyisha barimo Tambwe Gloire, Prince Musore Michel, Mohamed Chelly, Rushema Chris na Tony Kitoga ariko we utari wabona ibyangombwa byo muri Bukavu Dawa yakiniraga, nubwo yatangiye imyitozo.


National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|