
Bigirimana Abedi yumvikanye na Rayon Sports
Amakuru Kigali Today yizeye ni uko uyu musore wari umaze imyaka ibiri akinira Police FC, bigaragara ko afite imyaka 23 y’amavuko, ibiganiro bye na Rayon Sports biri kugenda neza ndetse bitarenze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri agera mu Rwanda aho biteganyijwe ko nta gihindutse kuva kuri uyu wa Gatatu azaba ari umukinnyi wa Rayon Sports.
Abedi Bigirimana yageze muri Police FC mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports yari yaragezemo mpeshyi ya 2021.
Uretse uyu musore kandi, biteganyijwe ko Rayon Sports izanasinyisha Harerimana Abdelaziz wakiniraga Gasogi United imbere ku ruhande rw’iburyo ndetse na Ntarindwa Aimable wakiniraga Mukura VS hagati mu kibuga yugarira.

Harerimana Abdelaziz ari mu bashobora gusinyira Rayon Sports vuba

Ntarindwa Aimable umaze igihe yarumvikanye na Rayon Sports ashobora kwerekanwa kuri uyu wa Gatatu
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|