Tshisekedi yaba ari we zingiro ry’umutekano muke muri RDC?

Kuva Perezida Félix Antoine Tshisekedi yajya ku butegetsi umwuka mubi wongeye kubyuka, by’umwihariko mu Burasizuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse binatuma umutwe wa M23 ufata umwanzuro wo gufata intwaro batangiza urugamba, rwasize bigarurire igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, birimo imijyi ya Goma na Bukavu.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi
Perezida Félix Antoine Tshisekedi

Ni urugamba rwaje rukurikira ibibazo bitandukanye byo kutavuga rumwe kwa Perezida Tshisekedi n’abanyapolitiki bakomeye muri icyo gihugu barimo Joseph Kabila Kabange yasimbuye kuri uwo mwanya waje no guhunga Igihugu, hamwe na Moïse Katumbi na Martin Fayulu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC.

Uyu mwuka mubi watumye habaho ibiganiro bitandukanye ku ruhande rw’ubutegetsi bwa RDC n’Ihuriro AFC/M23, ryari rimaze guhitamo inzira y’intambara, nyuma y’igihe Perezida Tshisekedi yinangiye ko igihugu cye kidateze kwicarana na M23 mu biganiro binyuze mu nzira zitaziguye.

Tariki ya 18 Werurwe, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yahurije i Doha Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC.

Abakuru b’ibihugu bemeranyije ko inzira ya politiki ari yo yakemura ikibazo cya Leta ya RDC ndetse n’abarwanyi ba AFC/M23.

Tariki ya 27 Werurwe, Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, n’umuyobozi ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare, Colonel Nzenze Imani John bagiye i Doha, baganira na Leta ya Qatar ku byifuzo byabo.

Icyo gihe, intumwa z’u Rwanda na RDC zari muri Qatar, ziganira ku buryo aya makimbirane yahagarara, cyane ko yahungabanyije umubano w’ibihugu byombi.

Icyo gihe kandi, intumwa z’u Rwanda n’iza RDC na zo zahuriye muri Qatar, ziganira ku makimbirane ari hagati y’impande zombi kuva mu 2022, ashingiye ahanini ku rugamba rwa AFC/M23.

Ibi byose n’ibindi ntibyageze ku ntego kubera ko imyanzuro yafatirwagamo itashyirwaga mu bikorwa, abatavuga rumwe na Leta ya RDC bakayishinja gukoma mu nkokora amasezerano bagiranye.

Ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025 i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu kiganiro yagiranye na RBA mu ntangiriro z’iki cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko imyitwarire ya RDC yo gukomeza kuzana no gukoresha ingabo z’Abacanshuro, igaragaza ko idashyize imbere inzira y’amahoro.

Yagize ati “Aya masezerano ntabwo ari yo ya mbere ashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na RDC, muri iyi myaka 25 ishize, kubera ko hari amasezerano ageze nko ku icumi yashyizweho umukono kuva mu 1999, kandi hafi ya yose ntabwo yubahirijwe na Leta ya RDC. Hari ubunararibonye bwacu dufite bw’uko Guverinoma ya RDC itajya yubahiriza amasezerano.”

Yunzemo ati “N’ubu twari mu biganiro i Washington kugira ngo turebe ukuntu twashakira amahoro Akarere, Guverinoma ya RDC tuzi ko hariya i Burasirazuba bwa RDC bagikomeza kuzana intwaro, utudege twitwara bita drones, hari ibifaru bagitumiza mu bihugu bya Aziya, ndetse hakaba n’abandi bacanshuro baje baturutse mu gihugu cya Colombia. Ibyo tubona i Burasirazuba bwa RDC bikaba bidahuye n’icyizere cyangwa ibiganiro tugirana na Leta ya RDC.”

Ibi kandi binashimangirwa n’amakuru avuga ko Leta ya RDC irimo gutegura intambara karundura mu Burasizuba bwayo, igamije kwisubiza ibice byigaruriwe na AFC/M23.

Hari amakuru avuga ko Perezida Tshisekedi yategetse igisirikare cy’igihugu cye kwegeranya ingabo, ibikoresho karundura, abacanshuro n’indi mitwe basanzwe bakorana, kugira ngo bategure igitero simusiga cyo kwisubiza ibice bigenzurwa na AFC/M23.

Mu gihe imyiteguro ikomeje guca ibintu ku ruhande rwa Congo, AFC/M23 iherutse gutanga intabaza igaragaza ko iyi myitwarire ishobora kugira ingaruka mbi ku biganiro bigamije gushaka amahoro hagati y’impande zombi biri kubera i Doha muri Qatar.

Inteko ya Amerika yasabye Tshisekedi kutarenza manda yemerewe

Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoye umwanzuro usaba Félix Tshisekedi kutarenza manda yemerewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu ni umwe mu myanzuro abagize Inteko ya Amerika babona ko ishobora gufasha Leta ya RDC kugarura amahoro no kwimakaza ubwiyunge hagati y’Abanyekongo n’ihame rya demokarasi rikubahirizwa.

Bagize bati “Duhamagariye Leta ya RDC kurwanya ruswa yaganje, ikanashyiraho imiyoborere n’inzego nyubahirizategeko bikorera mu mucyo, byubahiriza inshingano, inakubahiriza manda ziteganywa mu Itegeko Nshinga rya RDC.”

Abagize Inteko ya Amerika basabye Leta ya RDC guhana abantu bose barya ruswa n’abanyereza umutungo, ibituma iterambere n’ishoramari bidindira, bigahungabanya gahunda y’amahoro.

Nk’uko bigaragara muri kopi y’iyi myanzuro, banashyigikiye ibiganiro bihuza Abanyekongo bose byateguwe na Kiliziya Gatolika ndetse n’itorero Angilikani, bashimangira ko bishobora kuzana amahoro.

Bashimangiye ko ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro yose ikorera muri RDC bugomba guhagarara, abayikoreramo bakoze ibyaha bagahanwa. Mu mitwe yatunzwe urutoki harimo FDLR ndetse na ADF.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, Moïse Katumbi, yagaragaje ko yishimiye iyi myanzuro, cyane cyane ku kuba Perezida Tshisekedi adakwiye kurenza manda ebyiri yemerewe n’Itegeko Nshinga.

Yagize ati “Uyu mwanzuro urasobanutse cyane; nta manda ya gatatu Perezida wa Repubulika yemerewe, uko yaba ameze kose, Itegeko Nshinga rigomba kubahirizwa.”

Uyu munyapolitiki yashimye Inteko ya Amerika, agaragaza ko yatanze ubutumwa bukomeye bwo gushyigikira Abanyeongo, ati “Uyu munsi, birenze ibindi bihe, Amerika iri kumwe n’Abanyekongo.”

Mu mpera za 2024, abayobozi bakuru b’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa RDC batangiye ubukangurambaga bugamije gusaba abaturage gushyigikira ko Perezida Tshisekedi yaguma ku butegetsi na nyuma ya manda ya kabiri izarangira mu 2028.

Aba bayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya, basobanura ko Tshisekedi akeneye igihe gihagije kugira ngo asubize RDC ku murongo muzima, kandi ko abaye agumye ku butegetsi, igihugu cye cyagira igitinyiro.

Tshisekedi yazengurutse intara zitandukanye za RDC, asobanurira abaturage ko Itegeko Nshinga rigomba guhinduka ariko Katumbi, Martin Fayulu n’abandi banyapolitiki baramwamaganye, bamusaba kudakora kuri iri tegeko.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka