Abitabiriye Car Free Day bibukijwe kwirinda SIDA no kuyipimisha kenshi
Abitabiriye Siporo rusange (Car Free Day) isanzwe ikorwa kabiri mu kwezi, bibukijwe kwirinda SIDA, kwipimisha kenshi gashoboka kugira ngo bamenye uko bahagaze no gukoresha agakingirizo mu gihe kwifata byabananiye.

Ni Siporo ikorwa n’abantu b’ingeri zose baba baturutse mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali, bahurira kuri BK Arena bakiruka kugera mu mbuga ya Kigali Convention Center iruhande rwa Kigali Heights, aho bakomereza icyo gikorwa bakanagira amahirwe yo gusuzumwa indwara zitandundura kuri buri wese ubishaka kandi nta kiguzi.
Uretse kwiruka, hakorwa n’izindi Siporo zirimo kunyonga igare, kugenda n’amaguru hamwe n’imyitozo ngororamubiri itandukanye.
Siporo rusange yo kuri iki cyumweru yari ifite umwihariko w’uko yakozwe hatangwa ubutumwa bwo kurwanya no kwirinda Sida, kugira ngo bizafashe ikiragano kizaza kubaho nta Sida.
Bumwe mu butumwa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yageneye abitabiriye Siporo rusange yo kuri iki cyumweru, by’umwihariko urubyiruko ni uko bageze mu gihe cyiza cyo gukoresha umubiri wabo kandi ibintu byinshi, ariko kandi ari n’igihe cyo kugira amakenga kuko uwo mubiri bazawusaziramo, ari nabyo bibaha umukoro wo kuwitaho bawurinda indwara, bikazabafasha kugera mu masaziro utarabaye igisezengeri.

Minisitiri w’Ubuzima ,Dr. Sabin Nsanzimana wifatanyije n’abitabiriye iyo siporo, yasabye urubyiruko kwirinda SIDA, ibisindisha n’ibiyobyabwenge kugira ngo umubiri bafite uyu munsi bawusigasire neza no mu myaka iri imbere.
Yagize ati "Hari abazi ko SIDA yacitse, ntabwo yacitse irahari, ndetse abato ntibigeze bayibonaho ubwo yari ikaze cyane kubera ibyakozwe, ariko biragaragara ko mu rubyiruko igenda igaruka. Kwirinda imibonano mpuzabitsina igihe kidakwiriye, ariko kwifata iyo binaniranye n’ako gakingirizo karahari."
VIDEO – Muri Siporo Rusange yo kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yakoze pompages / push-ups 31 ajyanisha no #Kwibohora31.
AMAFOTO: https://t.co/W1uAXDWZzj pic.twitter.com/2dDgbXdmPs
— Kigali Today (@kigalitoday) July 13, 2025
Arongera ati "Turagira ngo dushishikarize urubyiruko kwirinda izo ndwara zikomeye, kuko nka Virusi itera SIDA bayigira bakiri bato ikazatuma baba umuzigo ku muryango no ku gihugu, kuko ni indwara idakira kugeza ubu, nubwo bishoboka ko izakira mu minsi iri imbere. Tegereza rero wihangane mu gihe itarakira, aho kugira ngo ujye ku miti ubuzima bwawe bwose."
Imibare ya MINISANTE igaragaza ko mu myaka 15 ishize habayeho igabanuka ry’abandura agakoko gatera SIDA ringana na 76%.

Abitabiriye Siporo rusange bahawe ubutumwa bwo kwirinda SIDA no kwipimisha kenshi gashoboka, mu gihe guhera kuri uyu wa Mbere mu Rwanda hazabera inama ya 13 mpuzamahanga ku bushakashatsi kuri SIDA izwi nka IAS (Conference on HIV Science), izibanda cyane ku ikumira n’ikwirakwira rya virusi itera SIDA hamwe no gukumira ko umubyeyi wanduye, yanduza umwana atwite cyangwa abyara (PMTCT).




















Reba ibindi muri iyi video:
Amafoto: Eric Ruzindana
Video: George Salomo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|