Inganzo Ngari yateguye igitaramo kizagaragaza amateka y’uko u Rwanda rwishakamo ibisubizo

Inganzo Ngari, rimwe mu matorero gakondo akomeye mu Rwanda, ryatangiye kwitegura igitaramo bise ’Tubarusha Inganji’, kigamije kugaragaza uko u Rwanda rwahanganye n’ibibazo rwanyuzemo mu kwishakira ibisubizo rukagera ku ntsinzi.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 1 Kanama 2025, umunsi Rwanda kwizihizaho Umuganura, aho Abanyarwanda bahura bagasabana, bakunga ubumwe, bakazirikana ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho.

Serge Nahimana, Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, aganira na Kt Radio yavuze ko bise iki gitaramo ’Tubarusha Inganji’ mu rwego rwo kugaragaza ibigwi by’u Rwanda, cyane cyane uburyo rwahuye n’ibibazo byinshi rukabasha kubyigobotora rwishatsemo ibisubizo.

Ati "Ni ukubera ibigwi by’Igihugu. Igihugu cyacu cyagiye gihura n’ibibazo byinshi, ariko ugasanga tugira ibisubizo twishatsemo, hagira ikintu kiba kikagira uburyo gifatirwa umwanzuro. Icyo gihe rero bituganisha ku nganji (Intsinzi), bitewe n’imyanzuro twifatiye. Impamvu rero ni ukureba mu mateka yacu, tugasubiza agatima impembero, tukamenya neza uko twayabayemo."

Serge, yagarutse no ku mpamvu iki gitaramo bagihuje n’umunsi w’Umuganura.

Yagize ati “Umuganura ni ikintu gikomeye ku Banyarwanda; ni umunsi wo kwishimira ibyiza abantu bagezeho. Kera baganuraga amasaka, bakaganura imbuto nkuru, ariko ubu twishimira ibyiza twagezeho kuko biba ari byinshi."

Muri iki gitaramo bazakina amateka y’u Rwanda nk’ingobyi y’Igihugu, berekane umujyo wo kwishakamo intsinzi n’uko mu gihe kizaza bizaba byifashe.

Iri torero ryashinzwe mu 2006 rigamije kwimakaza umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino, indirimbo n’imiziki ya Kinyarwanda. Kuva mu 2009, ryakoze ibitaramo bitandukanye byagize uruhare mu guteza imbere umuco Nyarwanda, birimo ikitwa ’Inganzo Twaje’ bakoze mu 2009, n’icyo bakoze mu 2010 bise ’Umuco, Kagozi ka Bugingo Kabuza u Rwanda Gucika’.

Mu 2011, bakoze ’Bwiza bwa Mashira Budashira, Irora n’Irongorwa’, naho 2013 bakora ikindi bise ’Inzira ya Bene u Rwanda’, 2015, bakoze igitaramo bise ’Ruganzu I Bwimba’, mu 2018 bakora icyo bise ’Urwamazimpaka’, mu gihe mu 2023, basubiye ku rubyiniro mu gitaramo bise ’Ruganzu II Ndoli Abundura u Rwanda’.

Iri torero rifite umwihariko wo kwambara imyenda gakondo yerekana ishusho y’umuco nyarwanda uko wagiye utera imbere. Uretse kubyina, Inganzo Ngari itanga n’umusanzu mu gukomeza kuririmba indirimbo z’umwimerere zishingiye ku muco.

Inganzo Ngari kandi bakomeje kuba itorero rifite igikundiro mu bakunda umuco gakondo, kandi ryagiye ritanga umusanzu ukomeye mu kurinda umuco w’u Rwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.

Itorero rigizwe n’abasore n’inkumi ryagaragaje ubuhanga mu mbyino gakondo, ryitabiriye ibitaramo bikomeye nka FESPAD, aho ryerekanye imbyino zishingiye ku muco.

Abazitabira iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali (KCEV) bazishyura amafaranga atandukanye bitewe n’icyiciro, ibihumbi 10Frw ni ku cyiciro cyiswe ’Imidende’, ibihumbi 20Frw ku cyiciro cya ’Inyamamare’ ndetse n’ibihumbi 30Frw ku cyiciro cya ’Abaterambabazi’.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka