Dore umusaruro w’ikoreshwa rya ‘drones’ mu Rwanda kuva mu 2016
Hashize imyaka icyenda (9) u Rwanda rutangiye gukoresha utudege tutagira abapilote tuzwi nka drones, mu kugeza byihuse amaraso n’inkingo ku bitaro n’ibigo nderabuzima hirya no hino mu turere, ariko zikanakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi, kandi umusaruro wazo mu nzego zombi ukaba ugaragara mu buryo bufatika.

Ni igikorwa cyatangijwe na Perezida Paul Kagame ku wa 14 Ukwakira 2016, ari hamwe n’abayobozi ba Zipline, ikigo cyo muri Amerika gikora drones zikoreshwa mu bwikorezi bwo ku ntera ndende mu gihe gito cyane, ugereranyije n’imodoka.
Umusaruro mu Buvuzi
Kwihutana amaraso n’inkingo: Kuva iki gikorwa cyatangira, drones zagabanyije igihe cyakoreshwaga kiva ku masaha ane kigera ku minota 30, ndetse hamwe na hamwe bigafata iminota 15 gusa, aho amaraso n’inkingo biba bikenewe byihutirwa nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo Reach Alliance mu 2019.
Igihombo cy’amaraso cyaragabanutse cyane: Ubushakashatsi bwakozwe ku byo gutanga amaraso hagati ya 2017 na 2019, bwagaragaje ko ku bari basabye amaraso barenga 12,700, igihe cyo kuyageza aho akenewe cyagabanutse hagati y’iminota 79 na 98, ndetse amaraso yangirikaga kubera kurenza igihe agabanukaho 67%.
Kurengera ubuzima: Raporo zigaragaza ko impfu z’ababyeyi ziturutse ku kuva cyane nyuma yo kubyara zagabanutseho 51%, kandi kugabanuka kw’izo mpfu kwagizwemo uruhare n’amaraso yoherezwa hakoreshejwe drones nk’uko byatangajwe mu nyigo yashyizwe ahagaragara na Kaminuza ya Mount Kigali University ku wa 06 Nyakanga 2025, ifatanyije n’igitangazamakuru DroneLife kabuhariwe mu makuru arebana n’ikoreshwa rya drones.
Umusaruro mu Buhinzi n’Ibidukikije
Ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga rihanitse (Precision farming): Drones zifite ubushobozi bwo gufata amashusho yihariye (multispectral imaging) ku buryo zishobora no gutahura indwara z’ibihingwa hakiri kare.
Urugero rutangwa mu bushakashatsi bwakozwe na MKU, ni aho drones zavumbuye indwara imunga ibigori bikiri mu murima (maize fungal infection), bituma hakoreshwa uburyo bwihariye bwo kuyifatirana itarakwirakwira, bityo ikoreshwa ry’imiti yica udukoko rigabanuka ku kigero cya 30% n’umusaruro uriyongera.
Imishinga mishya itanga icyizere: Hari ubufatanye burimo kuvuka hagati y’ibigo byo mu Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda, bugamije gusuzuma uko ubuhinzi bugezweho bugira ingaruka ku mibereho y’abaturage.
Amategeko n’udushya ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima
Amabwiriza ashingiye ku musaruro: Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’indege za gisivile mu Rwanda, gitanga impushya zo kugurutsa indege n’amabwiriza y’umutekano, bigaha abakora ubushakashatsi n’igerageza uburyo bwo kubona ikirere byihuse no mu buryo bworoshye, nk’uko byavugiwe mu Nama y’Isi ku Bukungu yabereye i Davos mu Busuwisi ku wa 16 Mutarama 2019.
Ubuyobozi ku rwego rw’akarere: Inama y’Isi ku Bukungu yo muri Mutarama 2019, yanerekanye ko u Rwanda rumaze kuba icyitegererezo muri Afurika kubera ko amategeko rugenderaho n’ibyo rumaze kugeraho bifatika, byabereye urugero ibihugu bihana imbibi nka Tanzania na Kenya.

Umusaruro wagutse n’uburambe
Umusaruro urenze ku buvuzi: Inyigo yamuritswe mu kinyamakuru cya Mount Kigali University ku wa 05 Nyakanga 2025, yerekana ko ikoreshwa rya drones mu Rwanda ryamaze kugeza mu turere 27 ibikoresho by’ubuvuzi bisaga miliyoni, amaraso, inkingo, imiti irwanya uburozi n’ibiribwa by’inyunganizi.
Inyungu ku bidukikije: Gutwara ibintu hakoreshejwe utudege twa drones bigabanya ikoreshwa ry’imodoka n’ibyuma bikonjesha, bityo bigatuma ibyuka bihumanya ikirere bigabanuka ugereranyije n’imodoka zikoresha lisansi.
Inyungu ku rwego mpuzamahanga: Intambwe u Rwanda rwateye yatumye ikoranabuhanga rya drones risakara no mu bindi bihugu nka Ghana, Nigeria, Kenya, u Buyapani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho drones zikomeje kugeza ku baturage amamiliyoni y’inkingo hifashishijwe drones zisaga miliyoni 100.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|