
Uyu muyobozi mushya wa w’iyi kipe iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere yatorewe mu nama y’Inteko Rusange aho yatowe kubwiganze bw’amajwi y’abari bitabiriye iyi nama 30/30.Nzayisenga Desire asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa MFPI Ltd (Muhanga Food Processing Industries Ltd), uruganda rutunganya ibikomoka kuri Soya n’ibigoli rwatangiye ari COCOF yari Umuryango wari ushyize imbere iterambere ry’abagore n’abakobwa watangiye mu mwaka wa 2004 ariko igahinduka uruganda mu 2014 ubwo yahindukaga uruganda rukorera mu Kagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe.

Uretse Perezida kandi hanatowe Visi Perezida wabaye Barahira Bertin, Mukasangwa Pélagie atorerwa kuba ushinzwe umutungo mu gihe Niyonzima Gustave yakomeje kuba Umunyamabanga wa AS Muhanga. Muri aya matora kandi hashyizweho Komite Ngenzuzi igizwe na Bisangwabagabo Youssuf, CIP Rt. Bertin Habimana hanashyirwaho Komite Nkemurampaka igizwe na Ntivuguruzwa Séverin, Nshizirungu Edmond na Musabyimana Faustin.

Muragijimana Jean Claude yagizwe umuvugizi mukuru w’abafana aho ihuriro ry’abafaba arihuriyemo na Munyampumdu
Vedaste, Mukarusanga Françoise aho bazagirwa inama n’abajyanama barimo Uwishema Athanase, Pasteur Théoneste na Oswalid.



National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
BErtin ni umugabo organisateur cyane nibafatanya ikipe izakomera