Aba-Rayons bakusanyije arenga miliyoni 5 Frw nyuma y’umunsi umwe batangiye kwigurira umukinnnyi
Abakunzi ba Rayon Sports bamaze gukusanya arenga miliyoni 5 Frw nyuma y’umunsi umwe hatangijwe igikorwa cyo kwigurira umukinnnyi ubwabo binyuze muri gahunda yiswe " Ubururu Bwacu Agaciro Kacu."

Ni igikorwa cyatangijwe ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nyakanga 2025 aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko ari gahunda isanzwe ibaho yo kwigurira umukinnnyi nk’uko byasobanuwe na Perezida Twagirayezu Thaddée.
Ati" Ubururu Bwacu Agaciro Kacu igikorwa ngarukamwaka aho mu kwiyubaka no gushakisha amikoro twishakamo ibisubizo. Twishakamo ubushobozi ngo tugure umukinnyi, uyu munsi nabwo nibyo tugiye gukora twishakira umukinnyi uzadufasha 2025-2026 nk’abakunzi ba Rayon Sports."
Nk’uko byatangajwe ko buri munsi hazajya hatangazwa aho amafaranga ageze, raporo yatanzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu igaragaza ko umunsi umwe hakusanyijwe agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,500,000 Frw).
Ku ikubitiro ubwo hatangizwaga iki gikorwa, Perezida Twagirayezu Thaddée na Paul Muvunyi batanze urugero buri wese atanga ibihumbi 200 Frw birimo igihumbi cye ndetse anatangiye abandi bantu 199 mu gihe Norbert UWIRAGIYE uyobora uyobora ihuriro ry’abakunzi ba Rayon Sports we yishyuye ibihumbi 100 Frw birimo igihumbi cye ndetse akanatangira abandi bantu 99.
Mu bakinnyi baguzwe mu myaka yashize binyuze muri ubu buryo harimo Ciza Hussein Mugabo mu 2019, hagurwa abandi nka Ojera Joackiam ndetse na Muhire Kevin.





National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuntu ushaka gutera inkunga ayo yatanga yose si mwayakira?