Bizumuremyi Radjabu yagizwe umutoza wa Rutsiro FC

Umutoza Bizumuremyi Radjabu watozaga AS Kigali WFC yagizwe umutoza mukuru wa Rutsiro FC aho agiye gusimbura Gatera Musa.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko uyu mutoza watoje Etincelles FC mu bihe bitandukanye, yasinyiye Rutsiro FC ikinira mu Mujyi wa Rubavu amasezerano y’imyaka ibiri ayitoza.

Biteganyijwe ko ikipe ya Rutsiro FC, ku wa Mbere w’icyumweru gitaha aribwo izatangira imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2025-2026.

Radjabu Bizumuremyi, yaherukaga gutoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2023-2024 aho yahesheje Etincelles FC umwanya wa 14 mu gihe 2022-2023 yari yayihesheje umwanya wa karindwi.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka