APR FC yatangaje Ronald Ssekiganda nk’umukinnyi wayo mushya

Kuri uyu wa Kane, ikipe ya APR FC yatangaje ku mugaragaro Umugande Ronald Ssekiganda wakiniraga Villa SC nk’umukinnyi wayo mushya.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko ukina hagati mu kibuga yugarira wari warumvikanye na APR FC kuva mu ntangiriro za 2025, yamutangaje imuha ikaze mu muryango.

Yagize iti" Twishimiye kwakira Ronald Ssekiganda mu muryango wa APR FC."

Ronald Ssekiganda asanzwe akinira ikipe y’Igihugu ya Uganda, akaba yaratinze gutangazwa kuko yari hamwe n’abandi mu ikipe y’Igihugu iri kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, ariko ku bwumvikane bwa APR FC n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda akarekurwa ngo aze kwitegurana n’abandi umwaka w’imikino 2025-2026.

Igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) giteganyijwe kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 30 Kanama 2024 mu bihugu bya Uganda, Tanzania na Kenya mu gihe kandi cyizahurirana n’itangira rw’umwaka w’imikino mu Rwanda riteganyijwe tariki 2 Kanama 2025 hakinwa Igikombe kiruta ibindi, shampiyona igatangira tariki 15 Kanama 2025.

Ronald Ssekiganda azambara nomero 19 muri APR FC
Ronald Ssekiganda azambara nomero 19 muri APR FC
Ssekiganda yasinye imyaka ibiri akinira APR FC
Ssekiganda yasinye imyaka ibiri akinira APR FC
Ronald Ssekiganda yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa APR FC
Ronald Ssekiganda yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa APR FC

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka