Gera kuri byinshi hamwe na USSD ya MySol *801*25#

Ntibikiri ngombwa gutakaza igihe n’amafaranga y’urugendo. MySol yashyiriyeho abakiriya uburyo bahabwa amakuru kuri serivisi zayo bitabaye ngombwa ko bagera ku mashami yayo. 

Ni muri urwo rwego MySol yashyiriyeho abayigana uburyo bwo kubafasha guhabwa serivisi zabo batarinze kujya ku mashami y’aho bakorera, umukiliya agasabwa gukanda gusa *801*25# ubundi akagera kuri serivisi za MySol zikurikira:
• Kwishyura no kureba token ye
• Kwikemurira ibibazo 
• Kureba amakuru ya konte ye
• Guhabwa ubufasha buri tekinike
• Gutanga ibitekerezo kuri serivisi yahawe
 
Gukoresha USSD *801*25# biremewe kuri buri mukiriya wa MySol wese. Waba ufite smartphone cyangwa telephone isanzwe wakoresha ubu buryo ukagera kuri serivisi MySol itanga.

Avuga kuri iyi serivisi, Alexis Niyonsenga, uhagarariye ishami rishinzwe abakiliya yagize ati: “Turakangurira abakiliya bacu gukoresha USSD *801*25#, nk’uburyo bworoshye kandi bugezweho bwabafasha kugera kuri serivisi zacu, nko kwishyura inguzanyo bafite n’ibindi”.

Mu gihe umukiliya agize ikibazo cyangwa akaba yifuza kumenya byinshi kuri iyi serivisi ndetse n’izindi zose MySol itanga, yahamagara umurongo utishyurwa 2345.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ni byiza,ariko mudufashe telephone zose zifashe kwishyura no kwishyurira umukiriya wese hadkoreshejwe nomero ya telephone yumukiriya gusa.

Pascal yanditse ku itariki ya: 10-07-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka