
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere mu Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (African School of Governance/ASG).
Iri shuri ritangiranye abanyeshuri 51 baturutse mu bihugu 14 bya Afurika, baziga amasomo ajyanye n’imiyoborere, ariko nyuma hakazongerwamo andi arimo irya Executive Master of Public Administration (EMPA) n’andi atandukanye, hakazajya hanatangirwa amahugurwa y’igihe gito ku rubyiruko rushaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.

Perezida Kagame yagize ati“Mwitegure kujya kuyobora kuko ni mwe Afurika ikeneye. Ku Isi, ubukungu buri guhinduka, ikoranabuhanga riri gutera imbere kandi na Afurika ntabwo yakwemera gusigara inyuma. Mwe mufate igihe cyanyu hano, icyizere cyacu ni mwe. Ibihugu byanyu nibibashakaho ibisubizo, muzabe mwiteguye.”
Perezida Kagame yanababwiye ko ubumenyi bazakura muri iri shuri buzatuma barushaho gutekereza uko umugabane wa Afurika warushaho gutera imbere, abasaba kuribyaza umusaruro, kuko bizarushaho kugirira akamaro ibice baturutsemo.
Yanagaragaje ko iri shuri ryaje rikenewe kubera ko urubyiruko ruhanzwe amaso n’abatari bake mu gukemura ibibazo Afurika ifite, kuko kugira ngo bazabe abayobozi beza bakeneye kuba maso no kureba uko umugabane wa Afurika ufatwa ku ruhando mpuzamahanga.

Yababwiye ko nubwo hari ibibazo Afurika ikomora ku mateka, ariko ari umugabane udakwiye gukemurirwa ibibazo n’abandi mu gihe hari ba nyirabyo bakwiye kubigiramo uruhare.
ASG yashinzwe ku bufatanye bwa Perezida Paul Kagame, na Hailemariam Desalegn, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, hagamijwe gutoza abayobozi bafite indangagaciro, ubumenyi n’ubushobozi bwo guteza imbere iterambere rirambye rya Afurika.

Iri shuri ni igicumbi cy’ubushakashatsi n’ibikorwa bya politiki, rikaba rinahuza inzego za Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta n’amashuri makuru, mu rwego rwo kubaka ubumwe n’ubufatanye.
Mu Kwakira 2023 nibwo ryafunguye amarembo i Kigali, rikaba ritanga amasomo agamije guteza imbere imiyoborere myiza ku mugabane wa Afurika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|