Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rizibanda ku buzima bwo mu mutwe

Abahanzi batandukanye bazitabira iserukiramuco ngarukamwaka, Ubumuntu Arts Festival 2025, bavuga ko bazaboneraho kugaragaza ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, giteye inkeke muri iki gihe ku Isi.

Ubuzima bwo mu mutwe ni kimwe mu bizagarukwaho cyane mu gutangiza iri serukiramuco, rizatangira ku wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2025, aho abazaryitabira bazamara umunsi wose ubanza baganira kuri icyo kibazo.

Muri gahunda y’uwo munsi ariko hazaba harimo n’ibiganiro bitandukanye, ndetse n’imikino y’abahanzi banyuranye, yigisha abantu kubana neza mu rukundo, ubworoherane, gufashanya no kwiga kwikemurira ibibazo.

Ubuzima bwo mu mutwe ni kimwe mu bibazo bikomeye byagaragaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu buryo bw’iyakure cyabaye kuri uyu wa Kane, umwe mu bahanzi bazitabira iri serukiramuco, Brian Geza, yasobanuye impavu ari ngombwa gukoresha ubuhanzi mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe, cyane cyane mu Rwanda aho icyo kibazo cyibasiye benshi mu rubyiruko.

Yagize ati “Abahanzi n’ubusanzwe turi abaganga ba sosiyete. Tuzana icyizere bityo tukagira bimwe mu bibazo biri muri sosiyete dukemura binyuze mu buhanzi bwacu. Icyakora nubwo bimeze uko, no muri twebwe hari abahura n’ibibazo birimo kwiheba, kwigunga n’ibindi ariko bitavugwaho bihagije. Ngiyo impamvu twafashe umunsi umwe muri iri serukiramuco, wo kuvuga ku buzima bwo mu mutwe”.

Ubumuntu Arts Festival yashinzwe mu 2015 na Hope Azeda, Umunyarwandakazi umenyerewe mu kuyobora amakinamico, bikaba ari bimwe mu bihangano bizwi muri Afurika kuko bifasha benshi.

Azeda avuga ko iri atari iserukiramuco gusa, ahubwo ari umurimo wo guhamagarira abantu kunga ubumwe, gukira ibikomere no guhana ibitekerezo.

Agira ati “Buri gitaramo, buri kiganiro ni intambwe iganisha ku gukira no guhinduka kw’abaturage bose. Ni ugukomeza gutekereza uko twasimbuka imitego isanzwe izwi ko nta wayisimbuka”.

Azeda yavuze ko bifuza ko iri serukiramuco ryibutsa buri wese ko icyizere no kwihangana bishoboka, n’igihe cy’ibigeragezo bikomeye.

Iserukiramuco Ubuntu Arts Festival ry’uyu mwaka rizitabirwa n’abahanzi baturuka hirya no hino ku Isi, aho ibihugu bisaga 30 bizaba bihagarariwe, rikazatangira ku itariki 14 kugeza ku 20 Nyakanga 2025, rikazabera ku Rwibutso rwa Kigali ndetse no muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi cyane nko muri Camp Kigali.

Iri serukiramuco ntirizaguma mu Mujyi wa Kigali gusa, kuko abahanzi bazajya no mu cyaro, urugendo ruzwi nka Memory Caravan, aho bazasura bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hateganyijwe kandi ibiganiro bizahuza abahanzi, Abadiplomate, abafata ibyemezo n’abandi, bakazareba akamaro k’ubuhanzi mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete. Hazanaba igitaramo kizitabirwa n’abahanzi bo muri Afurika na mpuzamahanga, ahazagaragazwa ko umuziki ufite ubushobozi bwo kunga abo hirya no hino, abantu bakagira ikizere n’ubifatanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka