Lionel Sentore agiye kumurikira Album yise ’Uwangabiye’

Umuhanzi umenyerewe mu njyana gakondo, Lionel Sentore, agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yitiriye indirimbo yise ’Uwangabiye’, yamamaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame mu 2024.

Lionel Sentore
Lionel Sentore

Iyi ndirimbo ni na yo yitiriye Album ye, azamurikira mu gitaramo kizaba tariki 27 Nyakanga 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Lionel Sentore avuga ko kumurika Album ari intambwe ikomeye ku rugendo rwe rwa muzika, ati "Iki gitaramo ni intambwe ikomeye mu rugendo rwanjye rwa muzika, kuko nzamurikiramo Album yanjye ya mbere ikubiyemo indirimbo 12 zigaruka ku rukundo, umuco, amateka n’ishimwe."

Sentore avuga ko indirimbo zigize iyi Album, yazihimbye azirikana abantu bamugabiye byinshi mu buzima bwe, barimo Perezida Paul Kagame, Sekuru Sentore Athanase, ababyeyi be n’abandi.

Yagize ati “Sogokuru yangabiye gukunda Igihugu no gukunda umuco. Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa yangabiye uburere. Perezida Kagame namwise Umugobokarugamba, kuko yaduhaye Igihugu gitekanye, agenda atugabira byinshi birimo Gira Inka n’iterambere. Iyi ndirimbo ni ishimwe, igaragaza umutima wanjye."

Uyu muhanzi yavuze ko muri iki gitaramo azahurira ku rubyiniro n’abarimo, Ruti Joel, Itorero Ishyaka ry’Intore ndetse na Jules Sentore mu gihe Massamba Intore yatumiwe nk’umutumirwa w’icyubahiro.

Album ’Uwangabiye’ iriho indirimbo zirimo Umukobwa w’abeza, Teta, I.U.O.A.E, Uko bimeze (ft. Mike Kayihura), Urera (ft. Elysee), Uwangabiye, Hobe, Mukandori (ft. Angela), Ntaramanye, Urukundo (ft. Boule Mpanya), Yanyuzuye umutima ndetse na Haguruka ugende.

Kugeza ubu abashaka amatike, arimo kugurishwa binyuze kuri SINC, ukoresheje 662700*1473#.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka