Umushoramari Davite Giancarlo, Abarundi 32 ku rutonde rw’abarenga 70 babonye ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umunyemari Davite Giancarlo ufite Farumasi izwi cyane Kipharma ndetse n’iduka ry’ibikoresho n’imiti y’ubuhinzi Agrotech yabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa 23 Nzeri.

Giancarlo usanzwe azwi cyane mu mukino w’isiganwa ry’amamodoka ari ku rutonde rw’abantu mirongo irindwi na batandatu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse n’abandi batatu bashubijwe ubwenegihugu bw’inkomoko bw’u Rwanda.

Urutonde rw’abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda rwiganjemo Abarundi; ababuhawe ni 32 bakaba ari hafi mirongo itanu ku ijana.

Abandi bari kuri uru rutonde, ni abavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Harimo na Giancarlo) bakaba ari abantu umunani, abavukiye Uganda batandatu, ndetse n’abavukiye Kenya bane.

Kuri uru rutonde kandi harimo abavukiye mu Buhinde batanu. Bane muri bo bafite amazina agaragaza ko bashobora kuba baturuka mu muryango umwe.

Abo ni (1)LALA Ahmed mwene LALA SULAIMAN Abdul Hameed na LALA Bilkishbanu, (2)LALA FATEMA Sulaiman mwene LALA SULAIMAN Abdul Hameed na LALA Bilkishbanu, (3)LALA SULAIMAN Abdul Hameed mwene LALA Abdul Hameed na LALA Sabera ndetse na (4)LALA Yunus mwene LALA SULAIMAN Abdul Hameed na LALA Bilkishbanu.

Aba bose bavukiye Surat mu Buhinde.

Mu bahawe ubwenegihugu harimo uwavukiye muri Etiyopiya, babiri bavukiye mu Bubiligi no mu Bufaransa ndetse na Babiri bavukiye mu Butariyani.

Umwe mu bavukiye mu Butariyani ni BUTERA Giulia Maria mwene CAFARO Carlo na MUSACCHIO Eda Andreina wavukiye i Monza mu Kwakira 1956.

Hagati aho, abavukiye Burundi barimo LOMAMI Mulongoy André mwene LOMAMI Joseph na KABIKA Kawaya Marie Madeleine wavukiye I Bujumbura mu 1956.

Ibihugu cumi na bitatu bigiye bifite umuntu umwe kuri uru rutonde. Ibyo bihugu ni Mauritius, Ubwongereza, Etiyopiya, Jamaica, Guinea, Ubushinwa, Ubudage, Libani, Canada, Liberiya ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri aba harimo n’Uwavukiye mu Rwanda mu 1990, uwo akaba ari ROMAMI Frank mwene ROMAMI André na MWEZI Charlotte, wavukiye i Nyarugenge, Kigali.

Uwavukiye mu Burusiya wabonye ubwenegihugu ni NYAMINANI Olga mwene INYOUTIN Ivan Matveievitch na INYOUTINA Zoia Alexandrovna wavukiye i Chita / Russia muri Kanama 1955.

Ku myaka 85, NIJYIMBERE Mélanie wavukiye I Burundi ni we munyarwanda mukuru mu babonye ubwenegihugu kuri uru rutonde.

Hagati aho, abanyarwanda batatu bemerewe gusubirana ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko ni DUSHIMIMANA Fabien ukomoka I Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, na KABANGO Jean Wesley na UWUMUREMYI Angélique bombi bakomoka mu karere ka Muhanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka