Sitting Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yabonye itike ya shampiyona y’Isi 2026

Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yabonye itike yo gukina shampiyona y’Isi izabera mu Bushinwa 2026, nyuma kwitwara neza muri shampiyona ya Afurika yaberaga muri Kenya.

Ibi aya makipe yabigezeho nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona Nyafurika yaberaga muri Kenya kuva tariki 4 kugeza tariki 9 Nyakanga 2025. Ikipe y’Igihugu y’abagore niyo yabonye iyi tike ku ikubitiro aho yatsinze imikino ine yose yakinnye Kenya amaseti 3-0, nyuma y’uko Nigeria ititabiriye iri rushanwa.Kutitabira kwa Nigeria byatumye u Rwanda na Kenya bakina imikino ine ndetse ibihugu byombi biba aribyo bibona itike yo kuzakina shampiyona y’Isi izabera mu Bushinwa 2026 bihagariye Afurika ariko Abanyarwandakazi banatwaye igikombe.

Mu bagore u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere
Mu bagore u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere

Abagabo bari bari baherereye mu itsinda rya mbere bari hamwe na Kenya na Algeria, batangiye irushanwa batsinda Algeria amaseti 3-0, bongera kandi gutsinda Kenya amaseti 3-1 bagera muri 1/2. Muri iki cyiciro bahahuriye na bahuriye na Maroc bayitsinda amaseti 3-0 yatumye bagera ku mukino wa nyuma, bagahita banabona itike yo kuzakina shampiyona y’Isi izabera mu Bushinwa nabo kuko amakipe abiri ariyo azahagararira Afurika muri iri iyi mikino.

Nk’uko bisanzwe imbere ya Misiri isanzwe ari iya mbere ku Mugabane wa Afurika muri Sitting Volleyball y’abagabo, nta kidasanzwe u Rwanda rwakoze ku mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatatu i Nairobi, dore ko iki gihugu cyaruhatsindiye amaseti 3-0 bishimangira imyaka 16 ishinze, u Rwanda rudatsinda Misiri kuva batangira guhura mu 2009.

Mu bagabo u Rwanda rwahawe igikombe cy'umwanya wa kabiri
Mu bagabo u Rwanda rwahawe igikombe cy’umwanya wa kabiri

Amakipe y’u Rwanda yaheruka n’ubundi kwitabira Igikombe cy’Isi mu mwaka w’i 2023 aho cyabereye mu Misir, abagabo bagatahana umwanya wa cyenda mu gihe abagore batahanye umwanya karindwi.

Shampiyona y’Isi 2026, biteganyijwe ko izabera mu Bushinwa i Hangzhou kuva tariki 11 kugeza kuri 21 Nyakanga 2026, aho amakipe azayegukana mu bagabo n’abagore azahita abona itike yo kuzakina imikino Paralempike izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2028.

U Rwanda rwabonye itike ya shampiyona y'Isi
U Rwanda rwabonye itike ya shampiyona y’Isi
Mu bagabo, Misiri yatsindiye u Rwanda ku mukino wa nyuma amaseti 3-0
Mu bagabo, Misiri yatsindiye u Rwanda ku mukino wa nyuma amaseti 3-0
U Rwanda mu bagore rusoje shampiyona ya Afurika rutsinze Kenya imikino ine
U Rwanda mu bagore rusoje shampiyona ya Afurika rutsinze Kenya imikino ine
Babanjirijwe na kapiteni Liliane Mukobwankawe (Ibumoso) wabaye umukinnyi mwiza w'irushanwa mu bagore, Mutoni Clementine, Alice Musabyemariya na Mulisa Hosiana bihariye ibihembo by'abitwaye neza muri iyi shampiyona ya Afurika yaberaga muri Kenya
Babanjirijwe na kapiteni Liliane Mukobwankawe (Ibumoso) wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa mu bagore, Mutoni Clementine, Alice Musabyemariya na Mulisa Hosiana bihariye ibihembo by’abitwaye neza muri iyi shampiyona ya Afurika yaberaga muri Kenya
Kapiteni Emile Vuningabo na Ndayisaba Jean Baptiste nabo bahawe ibihembo mu bakinnyi bitwaye neza muri iyi shampiyona
Kapiteni Emile Vuningabo na Ndayisaba Jean Baptiste nabo bahawe ibihembo mu bakinnyi bitwaye neza muri iyi shampiyona

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka