Yibagiriwe umugore we ku nzira amwibuka agenze ibilometero 300

Mu Bufaransa, umugabo w’imyaka 62 yahamagaye serivisi za polisi zishinzwe ubutabazi bwihutirwa, avuga ko yibagiriwe umugore kuri sitasiyo ya lisansi iri ahantu ku muhanda munini ujya muri Maroc, ariko abwira polisi ko iyo sitasiyo atayibuka.

Yibagiriwe umugore we ku nzira amwibuka agenze ibilometero 300
Yibagiriwe umugore we ku nzira amwibuka agenze ibilometero 300

Uwo mugabo yari aturutse i Paris ku itariki 5 Nyakanga 2025 agiye mu biruhuko mu gihugu cya Maroc ajyanye n’umugore we, ariko banyuze inzira yo ku butaka bagenda n’imodoka.

Mu nzira bagenda, bahagaze ahantu henshi kuri za sitasiyo za lisansi baruhuka, ariko kuri imwe muri izo sitasiyo aza guhaguruka n’imodoka aragenda mu gihe umugore yari agiye kwiherera gato. Aho ngo byari nka saa kumi n’igice zo mu rukerera.

Uwo mugabo utatangajwe amazina, yaje kubona ko yasize umugore we, akagenda yibagiwe ko atarinjira mu modoka, abibona amaze kugenda ibilometero 300.

Gusa, avugana na polisi, uwo mugabo yagowe no gusobanura uko byagenze kugira ngo yibagirwe umugore we, ariko ahita ayibwira ko uretse kuba yamwibagiwe akamusiga, ahubwo atibuka na sitasiyo yamusizeho aho iherereye.

Polisi yo mu gace ka Lardes ivugana n’itangamakuru rya France 3, yagize iti “Twakiriye telefoni itubwira ibintu twumva bitumvikana neza ahagana saa mbili n’igice za mu gitondo (8:30 a.m). Uwo mugabo ntiyari acyibuka aho yahagaze mu nzira, n’igihe yaba yahahagarariye. Gusa hari hamwe yavuze ko yahagaze, hafi ya Orléans, duhita duhamagara bagenzi bacu bakorera muri ako gace ngo barebe niba ari uwo mugore yaba yasigaye”.

Polisi ikomeza ivuga ko ku buryo butangaje, muri iyo modoka, uwo mugabo n’umugore bari kumwe n’umukobwa wabo w’imyaka 22, ariko nta kintu na kimwe yafashije polisi kubera ko nta gitekerezo na kimwe yari afite ku byabaye, ntiyari yigeze anamenya ko Se yasize Nyina kuri sitasiyo, kuko we yari yasinziriye muri urwo rugendo rwose.

Nyuma yo gushakisha muri ibyo bice uwo mugabo yakekaga ko yaba yasizemo umugore we, Polisi yarahamubuze, bituma ikibazo gitangira gusa n’igikomera kurushaho, kubera ko Polisi yatangiye gukeka ko uwo mugabo yaba yasize umugore abigambiriye wenda afite impamvu ze runaka zabimuteye.

Ku bw’amahirwe, polisi yaje kubona aho uwo mugore aherereye yifashishije umunara telefoni ye yo mu ntoki iriho, nubwo itashoboraga guhamagara. Yabonetse kuri sitasiyo ya lisansi ya Deux-Sèvres, iherereya mu bilometero 300 uvuye aho umugabo yari ageze mu gihe yabonaga ko yasize umugore we.

Uwo mugore ngo yari yakomeje kuhahagarara guhera 4:30 zo mu rukerera ategereje ko umuryango we uza kugaruka kumufata.

Nyuma y’iperereza rito ryakozwe uwo mugore akimara kuboneka, polisi yaje kwemeza ko uwo mugabo yari yibagiwe umugore we koko atabigambiriye. Hanyuma imaze kongera guhuza uwo mugore n’umuryango we, bemererwa gukomeza urugendo rwabo bajya mu birihuko nk’uko byari biteguwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka