Bisengimana Justin washoboraga kungiriza Ruremesha muri Musanze FC azatoza Gicumbi FC

Umutoza Bisengimana Justin wari watekerejweho nk’ushobora kuzaba umutoza wungirije Ruremesha Emmanuel muri Musanze FC, yasinye amasezerano nk’umutoza mukuru wa Gicumbi FC.

Bisengimana Justin azatoza Gicumbi FC mu mwaka w'imikino 2025-2026
Bisengimana Justin azatoza Gicumbi FC mu mwaka w’imikino 2025-2026

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu, hagati ya Perezida wa Gicumbi FC Niyitanga Desire n’uyu mutoza aho bumvikanye gukorana mu gihe kingana n’umwaka umwe w’imikino atoza iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Bisengimana Justin yashoboraga kuba umuhoza wungirije muri Musanze FC:

Amakuru Kigali Today yamenye, ni uko mbere guhabwa akazi muri Gicumbi FC, Bisengimana Justin yashoboraga kuba umutoza wungirije muri Musanze FC aho yari kuzakora na Ruremesha Emmanuel uzatoza iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere.

Kuba umutoza wungirije wa Musanze FC kwa Justin Bisengimana byari kuzagirwamo uruhare na Ruremesha Emmanuel we ku giti cye wifuzaga ko yakorana n’uyu mugabo dore ubuyobozi bw’ikipe bwamereye ko yakwishakira umwungiriza maze nawe atangira kumuganiriza.

Mu gihe bari bakiri mu biganiro byo kujya gukorana i Musanze nibwo Gicumbi FC yari yarigeze no kwifuza Ruremesha Emmanuel, yahise iza kwegera Bisengimana Justin ngo imugire umutoza mukuru nawe ntiyazuyaza abyemera.

Bisengimana Justin watoje amakipe atandukanye arimo Sunrise FC, Rutsiro FC na Espoir FC yari amaze imyaka ibiri ari umutoza wungirije muri Police FC aho yari yungirije Mashami Vincent.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka