Kigali yakiriye isiganwa rya mbere ry’umunsi umwe muri shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane, hakinwe isiganwa rya mbere ry’umunsi umwe muri shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri ku munsi wa gatanu mu Rwanda aho habanje guhatana abagore batarengeje imyaka 23.

Ni icyiciro cyakinwe nyuma y’uko hari hamaze iminsi hakinwa icyiciro cyo gusiganwa n’igihe haba mu bakuru, mu batarengeje imyaka 23 n’abatarengeje imyaka 19 haba mu bagabo no mu bagore, ndetse n’icyiciro cyo gusiganwa n’igihe ku makipe.

Muri iri siganwa ry’umunsi umwe mu bagore batarengeje imyaka 23 hari gukoreshwa inzira ya KCC-RDB ku Gishushu - MTN Nyarutarama - Mu kabuga ka Nyarutarama Kuzenguruka kuri Golf Kuri SOS -MINAGRI KABC - RIB Kimihurura Mediheal Ku -Kabindi bagasoreza kuri KCC.

Ni isiganwa ryitabiriwe n’abafana benshi cyane ku muhanda kuri iyo mihanda yose. Muri iki cyiciro u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi bane.

Amafoto: Niyonzima Moise

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka