Binyuze mu bufatanye n’u Rwanda, igihugu cya Canada kigiye gushyiraho uburyo bworohereza Abanyarwanda bashaka impamyabumenyi mu byiciro byisumbuye bya Kaminuza.
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwatangaje ko mu mwaka wa 2023 washojwe tariki 31 Ukuboza 2023, iyi koperative yungutse miliyari 16.9 Frw hakubiyemo n’imisoro, hakurwamo umusoro ungana na miliyari 5.1 Frw hagasigara inyungu ya miliyari 11.8 Frw.
Umuryango Never Again Rwanda usanga mu Karere ka Musanze hakiri ibyo kunozwa, kugira ngo intego Leta yihaye ya gahunda zigamije kuvana abatishoboye mu murongo w’ubukene zirusheho kubahirizwa, kandi zitange umusaruro uko bikwiye.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024 yatangije ku mugaragaro inama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku Biribwa (Africa Food Systems Forum Summit) y’umwaka wa 2024, iyi ikaba ari inama y’ubuhinzi n’ubworozi ibera i Kigali mu Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari bibanze cyane mu kubaka no gusana ibiraro binini byari bibangamiye urujya n’uruza rw’abaturage, ariko na none ngo hakaba hari ibindi bigomba kubakwa umwaka w’ingengo y’imari utaha.
Perezida Paul Kagame yashimye Bassirou Diomaye Faye, watorewe kuyobora Sénégal, akaba yabigaragarije mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X.
Abaturage bo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, baratangaza ko ubu bafite umutekano usesuye, nyuma yo gutangiza ubugenzuzi bukorwa n’irondo rigenzura ayandi mu Murenge wose.
Bamwe mu rubyiruko rukora ubuhinzi, bifuza ko bafashwa kongererwa ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo bongere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, kubera ko bukorwa mu buryo bwa cyera bw’abakurambere.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batatu bashya, guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Umunyezamu Maxime Wenssens wakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ubwo yatsindaga Madagascar 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa 25 Werurwe 2024, avuga ko ibyo kuba yazakina bihoraho bizagenwa n’umutoza.
Abanyarwanda barashishikarizwa kurya inyama z’ingurube n’iz’inkoko hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi. Mu gihe inkoko zo bisa n’aho abanyarwanda bazi akamaro kazo, ahubwo bakabangamirwa no kumva ko kuzirya bisaba amikoro, inyama z’ingurube zo zisa n’aho zibagiranye cyangwa zititabwaho mu muco nyarwanda.
Twizerimana Alphonsine, umugore ukora umushinga w’ubuhinzi bw’inkeri mu buryo butamenyerewe henshi, bwo kuzihinga mu bikombe bivamo amarangi abantu baba bajugunye mu myanda, yabashije kwagura uwo mushinga aho ageze ku ntambwe yo kuzihinga ku buso bwagutse mu nzu igenewe gukorerwamo ubuhinzi izwi nka Green House.
Icyizere cy’ubuzima kiragenda kigabanuka ku bantu bahanukanye n’ikiraro cyo mu mujyi wa Baltimore, USA, cyasenyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nyuma yo kugongwa n’ubwato bwikorera imizigo.
U Burusiya bwafashe abagabo bane bushinja kuba ari bo bagize uruhare mu kugaba igitero cy’iterabwoba ahitwa Crocus City Hall mu Murwa mukuru Moscow ku wa Gatanu w’icyumweru gishize kigahitana abantu basaga 137, harimo abana 3, ndetse abandi basaga 180 bagakomereka, nyuma umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ukaza kwigamba (…)
Abagabo n’abasore benshi bakunze gushyira ikofi cyangwa se wallet mu mifuka y’amapantalo y’inyuma, kuko baba batwaramo ibyangombwa bitandukanye bitwaza cyangwa se n’amafaranga, rimwe na rimwe ukabona izo kofi zibyimbye cyane, kandi no mu gihe bagiye kwicara ntibabanze kuzivana mu mifuka, ahubwo bakazicarira.
N’ubwo mu Karere ka Gisagara hari inganda enye zenga inzoga mu bitoki, abahatuye bahinga ibyengwa bavuga ko kubona ababagurira umusaruro wose na n’ubu bitaragerwaho, bikaba byarahumiye ku mirari aho umusoro mu nganda zibyenga wazamuriwe.
Abafite inzu mu masantere y’ubucuruzi yo mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, bahangayikishijwe n’itungurana rikabije bakomeje gukorerwa, ryo guhora bategekwa kuvugurura inyubako zabo bya hato na hato, bakemeza ko baterwa igihombo n’abakora nabi inyigo yabyo, aho mu myaka itatu basabwe kuzivugurura inshuro eshatu.
Mu bimaze kubarurwa mu matora yabaye muri Senegal ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, byatangajwe kuri televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, byagaragaje ko Bassirou Diomaye Faye ari we watsinze amatora, ndetse n’abari bahanganye na we bemera ko batsinzwe, bamuha ubutumwa bwo kumushimira.
Abashinzwe iperereza muri Leta ya New York muri Amerika, ku wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, basatse inzu z’umuraperi Sean ’Diddy’ Combs umenyerwe cyane nka P Diddy, ziherereye i Los Angeles na Miami, kubera ibirego uyu mugabo akurikiranyweho byo gucuruza abantu.
Abantu babarirwa muri 20 ni bo bamaze kubarurwa ko bituye mu mazi nyuma y’impanuka y’ubwato bwagonze ikiraro Francis Scott Key Bridge mu mujyi wa Baltimore muri Leta ya Maryland, USA, kikarundumukira mu mazi n’imodoka zakinyuragaho mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri 26 Werurwe 2024.
Abasesengura iby’imikoreshereze y’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence/A.I.), baratangaza ko uko Isi itera imbere ikeneye ikoranabuhanga mu bikorwa by’iterambere, by’umwihariko mu burezi bugezweho.
Ibirwa bya Shyute na Kamiko byo mu Kiyaga cya Kivu, bigiye kongera guterwaho amashyamba agizwe n’amoko y’ibiti bisaga 156,000. Ni imishinga yo kongera gutera amashyamba kuri ibyo birwa, igamije kuyongera mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Mu mwaka wa 2017, Intara y’Amajyaruguru yihaye umuhigo wo kugera muri 2024, gahunda ya Girinka imaze koroza abatishoboye 68200, uwo muhigo urarenga hatangwa inka 89000, nyuma y’uko iyo gahunda itangijwe muri 2006.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare buvuga ko abanyeshuri 68 ari bo bagikurikiranwa kwa muganga, harimo batandatu (6) bari mu bitaro bya Nyagatare, ahagikekwa ko amata banyoye ku ishuri ari yo ntandaro y’uburwayi.
Umuhanzikazi wo muri Tanzania Zuchu ni we muhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba ufite indirimbo yakoze wenyine yarebwe inshuro zirenga miliyoni 100 ku rubuga rwa YouTube, iyo ikaba ari indirimbo ye yitwa ‘Sukari’.
Akenshi abantu bibaza impamvu ibyamamare mu Rwanda no ku Isi hose bagendana abasore b’ibigango babacungira umutekano, haba mu nzira, mu bitaramo, bagiye guhaha n’ahandi henshi bashobora guhurira n’abantu benshi nyamara mu gihugu umutekano ari wose.
Mu mpera z’icyumweru gishize kuva ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 kugeza ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, hatangijwe shampiyona ya Handball mu Rwanda hakinwa imikino itandukanye, maze amakipe ya APR HC ndetse na Police HC zitwara neza.
Umuryango urwanya impanuka zibera mu muhanda witwa HPR, ufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rutsura ubuziranenge (RSB) na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), barimo kwitegura gupima ubuziranenge bw’ingofero z’abamotari, nyuma yo kubona ko izo bafite inyinshi zitarinda abantu kwangirika umutwe.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye byerekeye ikibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano mu Karere. Umunyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame niba yemera kuzabanza kuzuza ibyo Perezida (…)
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Jeannot Ruhunga, aratangaza ko imikorere y’urwo rwego igiye kurushaho kunoga, nyuma y’uko umubare w’abakozi bari bakenewe wamaze kuzura.
Umuhanzi Israel Mbonyi umenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration’.
Ku Cyumwe tariki 24 Werurwe 2024, ni bwo imikino ibanza muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda yashyirwagaho akadomo, Gisagara VC ibitse igikombe cya shampiyona cya 2023 yisanga hanze y’amakipe 4 ya mbere.
Abayobozi baturutse mu bihugu bihuriye ku ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye EASF, bateraniye I Kigali mu nama y’iminsi ine igamije gusuzuma uburyo Ibihugu binyamuryango bihora byiteguye guhangana n’ingirane zirimo ibiza, guteza imbere ubufatanye, no kungurana ibitekerezo (…)
Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yatsindiye Madagascar ibitego 2-0 iwayo mu mukino wari uwa kabiri wa gicuti ku mpande zombi unasoza igihe cy’imikino mpuzamahanga ku bihugu.
Malaria ni imwe mu ndwara zandura, ishobora kuvurwa igakira, kandi itwara ubuzima bwa benshi iyo utivurije ku gihe. N’ubwo hari gahunda zitandukanye zashyizweho mu nzego zose z’ubuzima kugeza no ku Bajyanama b’ubuzima zigamije guyihasha, uyu munsi hari abakicwa nayo, ariko RBC ivuga ko hari uburyo wayirindamo ugatandukana nayo.
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Al Ittihad yo mu gihugu cya Misiri mu mukino wayo wa mbere wa gicuti, ikipe ya APR Basketball Club irongera gucakirana na Al Ittihad mu mukino wayo wa kabiri wa gicuti mbere y’uko iyi kipe yo mu Misiri isubira iwabo.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA), urasaba amahanga gutanga ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ita muri yombi abagize uruhare mu Jenoside.
Abaturage bo mu ngo zisaga ibihumbi 13 bo mu Mirenge ya Rugera na Shyira, bamurikiwe umuyoboro w’amazi meza wa Rubindi-Vunga ureshya na Klometero 34, basezerera ingendo ndende bakoraga bajya gushaka amazi y’ibirohwa by’umugezi wa Mukungwa, aho bahoraga bahanganye n’indwara ziterwa n’umwanda.
Muri Kenya, umugeni ari mu marira n’agahinda yatewe no kuba urusengero rwahagaritse ubukwe bwe bitunguranye, rukimara kumenya ko atwite inda y’umusore bahoze bakundana, kandi uwo bari bagiye gusezerana akaba atabizi.
Muri Nigeria, abayobozi batangaje ko abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu bagera ku 137 bari bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro basanze mu ishuri ryabo rya Kuri muri Leta ya Kaduna ku itariki 7 Werurwe 2024, ubu barekuwe kandi ari bazima.
Mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kicukiro, batangiye gahunda ngarukamwaka y’Icyumweru cy’Umujyanama, kuva tariki 23 Werurwe 2024 kugeza tariki 30 Werurwe 2024. Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Umujyanama mwiza, umuturage ku isonga.”
Imiryango itari iya Leta ihagarariye abagore baturiye icyogogo cy’uruzi rwa Nile mu Rwanda, yihaye gahunda yo kujya gufasha abaturage kwiteza imbere batangije amazi atembera muri uru ruzi rwa mbere muri Afurika mu burebure.
Ubwo hakinwaga umunsi wa 29 wa shampiyona, ikipe ya K Titans yatsinze biyoroheye ikipe ya Inspired Generation amanota 83-67, bishyira Inspired Generation ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Umupasiteri witwa Samuel Davalos Pasillas, w’imyaka 47 wo muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi na Polisi akekwaho kuba yaraguriye abantu ngo bice umusore ukundana n’umukobwa we.
Ikiganiro EdTech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga cyagarutse, aho icyo muri uku kwezi kwa Werurwe haganirwa ku ngingo ijyanye no ‘Gushora imari mu guteza imbere ibikoresho by’isuzuma mu ikoranabuhanga mu nzego zose z’uburezi.”
Ikipe y’abagore ya APR FC yatsinze Forever ibitego 3-0 yegukana igikombe cya shampiyona y’icyciro cya kabiri mu Rwanda, mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru
Edrisah Musuuza, Umuhanzi w’umunya-Uganda wamamaye nka ‘Eddy Kenzo’ biravugwa ko ari mu rukundo na Phiona Nyamutoro, uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Uganda.
Ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 mu Karere ka Bugesera hasorejwe imikino ya shampiyona ya 2023-2024 muri Sitting Volleyball aho Gisagara SVB mu bagabo na Bugesera SVB mu bagore zegukanye ibikombe.