Abasaga 200 bakomeretse abandi 100 batabwa muri yombi mu myigaragambyo yo kwamagana imisoro

Muri Kenya, abantu basaga 200 ni bo bamaze gukomereka abandi 100 batabwa muri yombi mu myigaragambyo yo kwamagana umushinga wa Guverinoma wo kuzamura imisoro ikiyongeraho Miliyoni 2.7 z’Amadolari, nk’uko bitangazwa n’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu.

Muri Kenya imyigaragambyo imaze gufata indi ntera
Muri Kenya imyigaragambyo imaze gufata indi ntera

Polisi yarashe ibyuka biryana mu maso, imisha n’amazi mu rwego rwo gutatanya ibigaragambya mu Murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’imiryango itari iya Leta harimo ‘Amnesty International’ na ‘Association médicale du Kenya’.

Hari kandi ibisigazwa by’amasasu byasanzwe ahabera imyigaragambyo, bigaragaza ko abatatanya abigaragambya bakoresheje n’amasasu nyayo, kuko hari n’umuntu wapfuye nyuma yo gukomeretswa n’isasu aho muri Nairobi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya Daily Nation.

Hari gukoreshwa ibyuka biryana mu maso
Hari gukoreshwa ibyuka biryana mu maso

Abigaragambya bashaka ko Guverinoma ya Kenya ireka burundu itegeko rigena iby’imari, kuko babona ko rizabangamira cyane ubukungu ndetse ritaguma ubuzima burushaho guhenda ku baturage ba Kenya kandi n’ubusanzwe bamaze igihe bataka ko ubuzima buhenze.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru cyatangiye ku itariki 17 Kamena 2024, Guverinoma ya Kenya yari yabaye nk’ihindura gato gahunda ku misoro imwe n’imwe, kuko Perezida William Ruto, yemeje imyanzuro yo gukuraho imisoro ku batunze imodoka, ku mugati, ku mavuta yo gutekesha ndetse no kuri serivisi zimwe na zimwe zo guhererekanya amafaranga, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Zonebourse.

Umupolisi mukuru yacitse amaboko yombi arimo ahosha imyigaragambyo
Umupolisi mukuru yacitse amaboko yombi arimo ahosha imyigaragambyo

Ku rundi ruhande, abapolisi babiri bakomeretse bikomeye, mu gihe barimo bagerageza guhosha iyo myigaragambyo mu Mujyi wa Nairobi, harimo umwe w’umugore wakomeretse cyane mu gatuza, ndetse n’umwe mu bapolisi bakuru ba Kenya, Inspector of Police David Maina, uri mu bitaro nyuma yo gucika amaboko yombi, akomerekejwe n’igisasu gitera ibyuka biryana mu maso nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Citizen TV Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese igihugu cyatera imbere Ute ntamisoro nimyumvire yabaturage kbs

Alexander yanditse ku itariki ya: 3-07-2024  →  Musubize

Ese igihugu cyatera imbere Ute ntamisoro nimyumvire yabaturage kbs

Alexander yanditse ku itariki ya: 3-07-2024  →  Musubize

Ese igihugu cyatera imbere Ute ntamisoro nimyumvire yabaturage kbs

Alexander yanditse ku itariki ya: 3-07-2024  →  Musubize

Nukwirwanaho ntakundi

Alexander yanditse ku itariki ya: 3-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka