Abagore biga ubuvuzi barahamagarirwa kwitabira umwuga wo kuvura hifashishijwe kubaga

Ihuriro ry’abaganga b’igitsina gore bavura bifashishije kubaga ‘Women in Surgery Rwanda’ (WiSR), rirahamagarira abakobwa n’abagore biga ubuganga kwitabira ishami ryo kuvura hifashishijwe kubaga, kuko umubare w’abagore bari muri iri shami kugeza ubu ukiri muke ugereranyije na bagenzi babo b’abagabo.

Abakiri mu mashuri yisumbuye barashishikarizwa kwiga umwuga wo kuvura bifashishije kubaga
Abakiri mu mashuri yisumbuye barashishikarizwa kwiga umwuga wo kuvura bifashishije kubaga

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ya mbere y’iri huriro, yabahuje n’inzego zinyuranye z’ubuvuzi mu Rwanda, abamaze igihe mu mwuga wo kuvura babaga, abakiri mu mashuri yisumbuye ndetse n’abari mu ishuri ryigisha ubuvuzi, yateraniye i Kigali ku wa 21 Kamena 2024.

Umuyobozi wungirije wa WiSR, Mukagaju Françoise avuga ko imwe mu ntego z’iyi nama ari ugukangurira abagore n’abakobwa kwitabira kujya muri uyu mwuga, kugira ngo umubare wabo ubashe kwiyongera, kuko aba baganga ari bamwe mu bakenerwa cyane.

Ati “Icya mbere ni uko abaganga bakenewe mu Gihugu no ku Isi hose, icya kabiri ni uko bituma twumva tutari twenyine. Iyo ubona undi mukora bimwe kandi mumeze kimwe, bigutera imbagara kandi ugatanga umusaruro urushijeho”.

Umuyobozi wungirije wa WiSR, Mukagaju Françoise
Umuyobozi wungirije wa WiSR, Mukagaju Françoise

Abakora mu buvuzi bwifashisha kubaga, bagaragaza ko zimwe mu mbogamizi zikibangamira abagore kwinjira muri uyu mwuga harimo n’imyumvire ituma bamwe bibwira ko ari umwuga ukomeye kandi usaba imbaraga nyinshi n’umwanya munini, ku buryo byagora ab’igitsina gore kuwukora.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaganga bakora umwuga wo kuvura bifashishije kubaga, Prof. Ntirenganya Faustin, agaragaza ko hari abantu bibwira ko kubaga bisaba imbaraga, nyamara kandi ngo aho ikoranabuhanga rimaze kugera ahubwo ari umwuga usaba gusa kuba uzi ibyo ukora.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abaganga bakora umwuga wo kuvura bifashishije kubaga, Prof. Ntirenganya Faustin
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaganga bakora umwuga wo kuvura bifashishije kubaga, Prof. Ntirenganya Faustin

Ati “Hari abibwira ko kubaga bisaba ingufu nyinshi, ariko si byo. Ubu aho ikoranabuhanga rigeze ntabwo bigusaba kuba ufite ibizigira binini kugira ngo ubage, bigusaba kuba uzi ubwenge gusa n’ibyo ukora kandi abagore barabishoboye”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachee, avuga ko hakiri ikibazo cy’umubare muto w’abaganga muri rusange, ariko by’umwihariko ku bavura bifashishije kubaga bakaba ari bake kurushaho.

Icyakora uyu muyobozi agaragaza ko hari ingamba Minisiteri y’Ubuzima yafashe, zigamije kongera umubare w’abakozi bo kwa muganga muri rusange, akibwira ko n’abakora uyu mwuga wo kuvura bifashishije kubaga na bo baziyongera.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE, Zachee Iyakaremye
Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE, Zachee Iyakaremye

Agira ati “Hari ingamba Minisiteri yafashe zo kongera umubare w’abakozi bo kwa muganga, ndetse n’ibikorwa nk’ibi ngibi na byo ni ubukangurambaga butuma abakiri bato barikwiga ubuvuzi muri rusange bashishikarira gukurikira umwuga wo kubaga.”

Minisiteri y’Ubuzima ikavuga ko izakomeza kuba hafi abakora uyu mwuga wo kuvura bifashishije kubaga, mu rwego rwo kubafasha no kubabonera ibyo bakeneye byose, haba gukorana n’amashuri yigisha umwuga w’ubuvuzi ndetse no kubaha ibikoresho bigiraho n’ibyo bakoresha nyuma yo kwiga.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abaganga bavura bifashishije kubaga bose hamwe 160, muri bo ab’igitsina gore bakaba ari 16 gusa, ndetse n’abandi 14 bakiri kwiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka