Bugesera: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batangiye kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida n’Abadepite

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi baturutse mu Mirenge yose igize Akarere ka Bugesera uko ari 15 bahuriye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Chairman Paul Kagame ndetse n’Abadepite bazaba bahagarariye Umuryango mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ibi bikorwa byo kwamamaza byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, bibera ku kibuga kiri ku Biro by’Umurenge wa Gashora, ariko bikazakomeza gukorwa no muri buri Murenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko intego y’icyo gikorwa cyo kwamamaza Umuryango wa RPF-Inkotanyi, ari ukwibutsa abantu ko bakwiye gutora neza bagatora Paul Kagame umukandida wa RPF-Inkotanyi, kugira ngo bagume mu munyenga wa demokarasi, ubumwe n’amajyambere.

Yagize ati, ”Uyu munsi turimo turamamaza umuryango wa RPF-Inkotanyi, umukandida wacu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, icyo dusaba abanyamuryango, ni ukubibutsa amahame y’Umuryango, ni ukubibutsa umukandida dufite, n’abakandida depite dufite, kubibutsa kumushyigikira no kuzamutora kugira ngo tugume muri wa munyenga wa Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere […..] abanyamuryango bariteguye ndetse n’abatari abanyamuryango ba RPF bakunda Chairman wacu Paul Kagame, ubona mu midugudu bashaka kujya kwamamaza twizeye rero ko bazatora”.

Nkurunziza Francois, wigeze kuyobora Akarere ka Bugesera, ubu akaba ahagarariye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko nta kintu cyoroshye nko kwamamaza Kagame mu Bugesera kuko abwira abantu ibyo bazi bibuka ibyo yabakijije, harimo n’umuhanda wari mubi cyane, ku buryo uwavaga mu Bugesera yageraga muri Kigali bakamwibwira kuko yabaga yuzuyeho ivumbi ariko ubu umuhanda ukaba urimo kaburimbo.

Nkurunziza Francois uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza mu Karere ka Bugesera
Nkurunziza Francois uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza mu Karere ka Bugesera

Yagize ati, ”By’umwihariko ku bantu batuye muri aka Karere k’u Bugesera, birashimishije cyane. Ndavuga ngo biroroshye kubera kuvuga ibigwi bya Nyakubahwa Paul Kagame ni nko gutera agapira usanzwe uri umukinnyi ukomeye [....] Kagame yemeye gutabarira amahanga agamije kuzataha i Rwanda, ninde utamutora uwo muntu wakunze igihugu cye atakizi, akemera kumena amaraso ye, yagira Imana ntameneke! Ntabwo bwari ubushake bw’abandi yaritanze. Kandi iyo utanze amaraso uba witanze wese”.

Yunzemo ati, “Jenoside irangiye Kagame yarwaniye u Rwanda rwari rwabaye umuyangabaro, amahanga arimo arucira imiburo yo kugira ‘Hutu land’ na ‘Tutsi land’, Kagame arabyanga agarura ubumwe bw’Abanyarwanda. Yubatse ubumwe bw’Abanyarwanda ubu turicaye turatekanye twese […..] mwibuka ku giti cyari haruguru y’Akarere aho bari barise kuri ‘Mana mfasha!’ (Igiti abantu batindagaho cyane bategereje imodoka), Kagame yadukijije ‘Mana mfasha’, Kagame yadukijije ‘Abanya-Bugesera baje’ iyo twabaga tugeze i Kagali twabaye ivumbi. Kagame yubatse u Bugesera, Kagame yahinduye u Bugesera. Reka muvuge njye ndabyibuka mu 2003, mu kwiyamamaza kwe kwa mbere, yaratubwiye ngo nzahindura u Bugesera. Yarabuhinduye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka