PS Imberakuri yijeje kuvugurura Mituweli n’Ubuhinzi

Mukabunani Christine Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri akaba n’umukandida ku mwanya w’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yijeje abaturage ba Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ndetse na Nasho mu Karere ka Kirehe ko ishyaka rye niriramuka ritowe rikagira ubwiganze azavugurura ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ubuhinzi.

Abarwanashyaka ba PS Imberakuri
Abarwanashyaka ba PS Imberakuri

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwiyamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu (5) iri imbere.

Ibikorwa bye byo kwiyamamaza yabitangiriye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu akomereza mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho.

Mukabunani yijeje abashyigikiye ishyaka rye n’abaturage muri rusange ko niriramuka ritowe rikagira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko azaharanira ko ubuhinzi buvugururwa bugakorwa mu buryo bwa kinyamwuga hifashishwa imashini zihinga aho kuba amaboko y’abaturage.

Yavuze kandi ko azavugurura ubwisungane mu kwivuza ku buryo umurwayi ufite Mituweli azajya abasha no kwivuriza mu bitaro byigenga ubundi byakira abafite ubundi bwishingizi.

Nanone ngo azateza imbere amashuri y’ubuvuzi ku buryo haboneka abaganga benshi bikazorohereza abarwayi kubona muganga mu buryo bworoshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka