APR tuzayitsinda, Tuzaba twongeyemo abakinnyi, Fall Ngagne natwe turamutegereje - Gakwaya Olivier

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier yongeye gushimangira ko biteguye gutsinda APR FC ku mukino uruta iyindi “Super Cup” ko ndetse bazaba bongeyemo abakinnyi.

Gakwaya Olivier Umuvugizi wa Rayon Sports ashimangira ko bazatsinda APR kuri Super Cup
Gakwaya Olivier Umuvugizi wa Rayon Sports ashimangira ko bazatsinda APR kuri Super Cup

Ubwo yagarukaga ku myiteguro ya FERWAFA SUPER CUP, Gakwaya Olivier yavuze ko izagera bamaze kongeramo abandi bakinnyi kuko hari imyanya bashaka kongeramo abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sports nko mu kibuga hagati, ku mpande imbere usatira ndetse na rutahizamu we biteganyijwe ko azagera I kigali kuwa gatatu nijoro.

Ubwo yasubizaga ku kibazo cya rutahizamu wabo Fall Ngagne bivugwa ko yakize ariko akaba yibereye iwabo muri Senegal, Umuvugizi wa Rayon sports yemeje ko koko aribyo Fall Ngagne yakize ariko nabo bakimutegereje.

Yagize ati “Fall Ngagne akimara gukira ndetse n’impapuro z’abaganga zibigaragaza, yagize ikibazo cy’umubyeyi urwaye asaba uruhushya rwo kujya kumureba. Yatubwiye ko agiye kugaruka ariko nubu turacyamutegereje nkuko n’abakunzi ba Rayon Sports bamutegereje ariko twe tuzakoresha abakinnyi bahari ubwo udahari nyine ntabwo aba ahari”

Fall Ngagne uri I wabo muri Senegal aracyategerejwe muri Rayon Sports
Fall Ngagne uri I wabo muri Senegal aracyategerejwe muri Rayon Sports

Gakwaya yakomoje kandi kuri Bigirimana Abedi umaze iminsi nawe yaravunitse aho yavuze ko muri iki cyumweru kirangira cyangwa se hagati, azasubira kwa muganga gukoresha isuzuma ngo barebe aho uburwayi bwe bugeze kuko hari imiti ndetse n’ibindi yari yarahawe n’abaganga bigomba kumufasha bityo ko bazagendera ku byo abaganga bazaba bemeje niba yatangira imyitozo.

Bigirimana Abedi agomba gusubira kwa muganga ngo barebe aho uburwayi bwe bugeze
Bigirimana Abedi agomba gusubira kwa muganga ngo barebe aho uburwayi bwe bugeze

Ubwo yasubizaga ku makuru avugwa ko Rayon Sports ifite gahunda yo gushaka undi munyezamu, Umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko ikijyanye n’umunyezamu bagishyize mu biganza by’umutoza mukuru nyuma yo kureba abahari yabona koko ko acyenewe akaba aribwo babirebaho cyane ko ngo umutoza mukuru yakinnyeho mu izamu bityo ni byiza ko yabyikurikiranira.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka