APR tuzayitsinda, Tuzaba twongeyemo abakinnyi, Fall Ngagne natwe turamutegereje - Gakwaya Olivier
Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier yongeye gushimangira ko biteguye gutsinda APR FC ku mukino uruta iyindi “Super Cup” ko ndetse bazaba bongeyemo abakinnyi.
Ubwo yagarukaga ku myiteguro ya FERWAFA SUPER CUP, Gakwaya Olivier yavuze ko izagera bamaze kongeramo abandi bakinnyi kuko hari imyanya bashaka kongeramo abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sports nko mu kibuga hagati, ku mpande imbere usatira ndetse na rutahizamu we biteganyijwe ko azagera I kigali kuwa gatatu nijoro.
Ubwo yasubizaga ku kibazo cya rutahizamu wabo Fall Ngagne bivugwa ko yakize ariko akaba yibereye iwabo muri Senegal, Umuvugizi wa Rayon sports yemeje ko koko aribyo Fall Ngagne yakize ariko nabo bakimutegereje.
Yagize ati “Fall Ngagne akimara gukira ndetse n’impapuro z’abaganga zibigaragaza, yagize ikibazo cy’umubyeyi urwaye asaba uruhushya rwo kujya kumureba. Yatubwiye ko agiye kugaruka ariko nubu turacyamutegereje nkuko n’abakunzi ba Rayon Sports bamutegereje ariko twe tuzakoresha abakinnyi bahari ubwo udahari nyine ntabwo aba ahari”
Gakwaya yakomoje kandi kuri Bigirimana Abedi umaze iminsi nawe yaravunitse aho yavuze ko muri iki cyumweru kirangira cyangwa se hagati, azasubira kwa muganga gukoresha isuzuma ngo barebe aho uburwayi bwe bugeze kuko hari imiti ndetse n’ibindi yari yarahawe n’abaganga bigomba kumufasha bityo ko bazagendera ku byo abaganga bazaba bemeje niba yatangira imyitozo.
Ubwo yasubizaga ku makuru avugwa ko Rayon Sports ifite gahunda yo gushaka undi munyezamu, Umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko ikijyanye n’umunyezamu bagishyize mu biganza by’umutoza mukuru nyuma yo kureba abahari yabona koko ko acyenewe akaba aribwo babirebaho cyane ko ngo umutoza mukuru yakinnyeho mu izamu bityo ni byiza ko yabyikurikiranira.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|