Minisitiri Utumatwishima yagaragarije Chairman wa FPR-Inkotanyi ibyishimo ab’i Rubavu batewe no kumwakira

Mu bikorwa byo kwiyamamaza k’Umukandida wa RPF-Inkotanyi, byabereye mu Karere ka Rubavu n’abo mu twa Nyabihu na Rutsiro bihana imbibi Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yavuze ko ubwo baheruka kuza kwamamaza umukandida w’umuryango RPF mu 2017, Intore z’Akarere ka Rubavu zatanze impano y’indirimbo yitwa ‘Nda ndambara yandera ubwoba’.

Abaturage b'i Rubavu bishimiye kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame
Abaturage b’i Rubavu bishimiye kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame

Iyo ikaba ari indirimbo ariko yanabaye n’igitekerezo, kuko abaturage bo mu Mirenge ya Busasamana, Bugeshi na Cyanzarwe yose iherereye ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi hirya y’uwo mupaka hahora ibiturika, ibyo bikaba byarabateraga ubwoba.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko nyuma Perezida wa Repubulika yabatumyeho, arabahumuriza abasaba ko bakomeza imirimo yabo, bagakora ubuhinzi bwabo, bakohereza abana ku mashuri, kuko nta muntu n’umwe watinyuka umutekano w’Abanyarwanda.

Nyuma yo kugira uwo mutekano usesuye, ibikorwa by’iterambere mu Turere twa Nyabihu, Rutsiro na Rubavu ngo byarushijeho kwiyongera. Harimo imihanda myiza n’isoko ryambukiranya imipaka muri Rubavu, rifasha n’abaturage bo hakurya y’umupaka kuza guhahira mu Rwanda, nta mpungenge bafite, ibyo bikagaragaza ko umutekano ari wo shingiro ry’ibintu byose.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko abaturage ba Rubavu bashima cyane Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, kuko mu mwaka ushize baterwa n’ibiza byaturutse ku Mugezi wa Sebeya, bakabura abantu, bakabura ibintu ndetse bakanasenyerwa, yabatabaye, ndetse ikibuga yabatabariyeho, kikaba ari cyo bahuriyeho baje kumwakira yiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.

Yagize ati,” Urubyiruko rwa Rubavu rwambwiye ngo rwabonye ubatabaye wiyiziye, bibuka ko hari ahandi bagira ibibazo, bakagira ibiza nk’ibyacu, bakareba Perezida wabo we yirira za burusheti i Buruseli. Nyakubahwa Chairman mwebwe, mwabasanze kuri iki kibuga, nta buzima bafite, bameze nabi, none uyu munsi bishimiye kukwakira, Nyakubahwa Chairman, bishimye, bafite ubuzima, batuje, bameze neza. Chairman twaguhisemo batureba,u Rwanda mu by’ukuri rutubana ubuki, twarabiyamye ntabwo bagomba ngo iki…”.

Paul Kagame yabwiye abaturage b’i Rubavu n’abandi bari baturutse mu duce bihana imbibi ko abakunda nk’uko bamukunda ndetse abifuriza guhora biteza imbere.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite, byatangiye kuwa Gatandatu tariki 22, amatora akaba ateganyijwe tariki 14-15 Nyakanga 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka