Musafiri wa Bugeshi yabwiye Kagame ko ntawatera Kigali abanyuzeho

Musafiri Ilidephonse utuye mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Bipfura mu Kagari ka Nsherima mu Karere ka Rubavu yabwiye Perezida Kagame wiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itaha ko ntawatera u Rwanda ngo agere I Kigali aciye ku batuye umurenge wa Bugeshi uhana imbibi n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Byari ibyishimo ku banyarubavu bari bakiriye umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame
Byari ibyishimo ku banyarubavu bari bakiriye umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame

Abaturage ba Bugeshi babishingira kuba bari ku marembo y’igihugu kandi umutekano bahawe batakwemera icyawuhungabanya.

Musafiri wahawe amahugurwa yo kujya kwiga gukora ubuhinzi bw’ibirayi buteye imbere mu gihugu cy’Ububiligi, avuga ko aya mahugurwa yamufashije kwiga uko yazamura umusaruro w’ibirayi ndetse ashobora kugera ku nzozi yarafite zo kubaka inzu mu mujyi wa Gisenyi ayikuye mu birayi ndetse ashobora kuyishyiramo amakaro.

Kwiyubaka mu bukire, avuga ko byamuganishije ku kubungabunga umutekano waho atuye maze abaturage batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakamuha amakuru mu gihe hari abashaka kuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Agira ati "Umuturanyi yarampamagaye ambwira ko hari abashaka kuza guhungabanya umutekano bakadusahura amafaranga, nanjye amakuru nyaha abashinzwe umutekano ndetse mbaha n’umpaye amakuru. Mu gihe tugishaka amakuru, wa muturage yongeye kumbwira ko abashaka gutera bagize ubwoba kuko bateye batasubirayo kubera uruhare rw’abaturage mu kwirindira umutekano."

Musafiri avuga ko abashaka gutera u Rwanda bakagera i Kigali batabigeraho banyuze ku batuye mu murenge wa Bugeshi kuko bahora bari maso.

Reba ibindi muri iyi Video

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka