Abadepite bemeje inguzanyo iturutse mu Bufaransa
Umutwe w’Abadepite watoye itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati y’Ikigo cy’Ubufaransa cy’Iterambere (Agence Française de Développement) na Repubulika y’u Rwanda, yerekeranye n’inguzanyo ya miliyoni makumyabiri n’eshanu z’Amayero (25.000.000 EUR).
Iy nguzanyo igenewe umushinga wo guteza imbere amashuri ya TVET hagamijwe impinduka, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 18 Kamena 2025.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda muri iyi Nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite asobanura impamvu bakwiriye gutora uyu mushinga w’itegeko, yavuze ko iyi nguzanyo ikabakaba muri miliyari 43 z’amafaranga y’u Rwanda (43,000,000,000FRW), ije guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kandi ko izishyurwa mu gihe cy’imyaka 15 itangira kubarwa mu gihe cy’imyaka 5 ku nyungu ya 1%.
Ati “ Guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro n’iby’ingenzi mu cyerekezo cy’u Rwanda kugira ngo kibe igihugu giteye imbere ku rugero ruringaniye muri 2035, n’ubukungu buteye imbere muri 2050”.
Indi mpamvu ni ukunoza uburezi bushingiye ku bumenyingiro no kureshya abanyeshuri kwitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ko ari kimwe mu byibanze Leta ishyize imbere.
Ati “Gushyira imbaraga muri aya mashuri bigamije kureshya abayitabira kuyiga cyane mu mashami abiri ya Rwanda Polytechnic ya Kigali na Gishali mu karere ka Rwamagana hitabwa cyane ku bakobwa bakiri bato”.
Minisitiri Murangwa avuga ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda kugera ku musaruro ku buryo hazubakwa amacumbi y’abanyeshuri atandatu harimo ane azubakwa muri Kigali n’abiri azubakwa i Gishali yose akaba azubakwa mu buryo budaheza abafite ubumuga hagamijwe kunoza uburyo abafite ubumuga n’abandi banyeshuri muri rusange bakirwa muri ibyo bigo nta mbogamizi.
Ati “Aya macumbi azakira abanyeshuri bagera ku gihumbi na magana arindwi na mirongo inani na batatu (1,783). Mu rwego rwo kurushaho kureshya abanyeshuri b’abakobwa kwitabira amashuri y’ubumenyingiro, yavuze ko hazongerwa imbaraga mu kwimakaza umutekano no kudaheza abanyeshuri b’abakobwa haba mu bijyanye n’ubuzima bwo kwiga no mu bundi buzima muri rusange hitabwa ku ihame ry’uburinganire.”
Minisitiri Murangwa yasobanuye ko hazubakwa ubushobozi bw’inzego kugira ngo zisobanukirwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kumenya guhitamo imyuga iberanye n’abana b’abakobwa.
Mu bindi bizakorwa harimo kongera ishoramari rijyanye no kongera imibereho myiza y’abanyeshuri b’ababakobwa no kuzamura imyigishirize yabo no guhindura imyumvire itari myiza abantu bafite ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro .
Ati “Ibi bizafasha abikorera ku giti cyabo mu kwakira abanyeshuri bashaka kwimenyereza umwuga mu bigo bayoboye.”
Abadepite bemeje kandi n’Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano hagati ya «Agence Française de Développement» na Repubulika y’u Rwanda, yerekeranye n’impano ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane mirongo inani na bitanu by’Amayero (1.485.000 EUR), igenewe umushinga wo guteza imbere amashuri ya TVET hagamijwe impinduka, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 18 Kamena 2025.
Aya masezerano y’impano ibarirwa muri miliyari 2,5FRW, na yo azunganira mu bikorwa bikorwa bitandukanye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Abadepite batoye iri tegeko bidasabye ko rinyura muri Komisiyo ishinzwe gusuzuma amategeko utorwa n’abadepite 78.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|