Perezida Kagame yasesekaye mu Ngororero yakirwa n’abarenga ibihumbi ijana

Kuri uyu wa mbere tariki 24, Umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi ku mwanya wa perezida wa Repubulika arakomereza gahunda zo kwiyamamaza mu turere twa Ngororero na Muhanga. Saa tanu n’iminota 30 ni bwo umukandida Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi, yasesekaye kuri stade ya Ngororero, yakirwa n’abaturage babarirwa mu bihumbi ijana bari bamutegereje.

Perezida Kagame yinjiye kuri stade ya Ngororero yambaye umupira w’umweru ufite amaboko maremare uriho ibirango bya FPR Inkotanyi hamwe n’ipantalo ijya gusa n’icyatsi, maze abaturage bose bati "ni wowe ni wowe, muzehe wacu, muzehe wacu."

Abateraniye kuri stade ya Ngororero baravuga ko babukereye kugira ngo bashimire Perezida Kagame uburyo yashoboye kubaha umutekano, amajyambere n’imibereho myiza.
Akarere ka Ngororero ni kamwe kari karazahajwe n’intambara y’abacengezi 1998 ndetse hari abanyeshuri bishwe ku ishuri rya Nyange nyuma yo kwanga kwitandukanya nk’uko bari babisabwe n’abacengezi.

Abaturage baje kwakira Perezida Kagame bavuga ko kuba bafite umutekano babimushimira ariko bikiyongeraho amajyambere babonye arimo imihanda, amashuri, amavuriro, amazi n’amashanyarazi.

Bamwe mu batuye akarere ka Ngororero kandi baturage bavuga ko bahinga bakeza, bakaba bashima imihanda bakorewe ituma bageza umusaruro wabo ku isoko.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame namara kwiyamamaza mu Karere ka Ngororero akomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Muhanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese mwabonye mute Morale y’urubyiruko rwa Ngororero?!

Mpano Chretien yanditse ku itariki ya: 25-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka