Muhanga: Abashoramari barashima FPR ishyira Umunyarwanda wese mu nyungu

Abikorera bo mu Karere ka Muhanga barashimira Umuryango FPR Inkotanyi, uharanira inyungu za buri Munyarwanda wese.

Norbert Habinshuti uri mu bikorera ba Muhanga, avuga ko nk’umuturage uvuka mu bice bya Ndiza i Nyabikenke, ashimira kuba barubakiwe ibitaro byiza ku buryo abahetse ababyeyi batagisitara ku mabuye ya Ndiza bahetse indembe zijya kwa muganga.

Agira ati, "Ntamuntu ugiheka mu ngobyi, abarwayi n’abahetsi ntabwo bagisitara nijoro bahetse indembe, ubu hari imbangukiragutabara, imihanda yakozwe nayo ikatworohereza".

Avuga ko kubera ibyiza bya FPR Inkotanyi yavuye mu cyaro akaza gushora Imari mu mujyi wa Muhanga kandi ko babikesha Umukandida Paul Kagame.

Agira ati, "Ubu ndi umushoramari nkaba ndi Perezida wa sosiyeti y’ishoramari ya Muhanga, MIG yubatse isoko rya Kijyambere rya Muhanga kubera gahunda nziza ya FPR Inkotanyi".

Akomeza agira ati, "Ubwo Umukandida wacu Paul Kagame yadusuraga mu Majyepfo twagiye mu mwiherero twigirayo ukuntu abantu bakorera mu isoko rya Muhanga batabangamirwa kandi bacuruza neza n’abakiriya bakumva ko nta mbogamizi zindi".

Ati, "Twaratinyutse turi abikorera 60 twegeranya miliyoni 540frw, twabonaga kubaka isoko ari nko gusimbuka urukiramende, ariko banki yatugurije asaga miliyari n’igice isoko twararyujuje, buri munsi dushobora kwakira abantu ibihumbi bibiri barigana, mu gihe rikorerwamo n’abasaga 700".

Avuga ko nyuma yo kubaka isoko abantu 800 babonye akazi kubera ryo, ibyo bituma arushaho gukunda FPR Inkotanyi kuko ari Umuryango ujyana Abanyarwanda bose mu nyungu.

Agira ati, "Kompanyi twashinze iri mu nyungu, abashoramari turi mu nyungu twishyura neza ntabirarane, mu Ntara y’Amajyepfo twishyura neza banki yatugurije, kandi nibura buri kwezi dushobora kwishyura imisoro ku nyungu w’asaga miliyoni enye buri kwezi".

Avuga ko bafite izindi meterokare ibihumbi 10, bagiye kubakaho, kugira ngo Muhanga ibe isangano ry’izindi Ntara, kandi ko uturere twa Kamonyi na Ruhango, nabo bahawe karibu mu iterambere ry’Umujyi wa Muhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka