FDA n’abatumiza imiti hanze bemeranyije kudatanga imiti itarandikwa

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda FDA, hamwe n’Ihuriro ry’Abatumiza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga (AIGPHAR), bemeranyije ko imiti yose igomba kwandikwa, kugira ngo biheshe u Rwanda kwemerwa ku rwego mpuzamahanga.

Inteko rusange ya AIGPHAR yateranye ku wa 21 Kamena 2024
Inteko rusange ya AIGPHAR yateranye ku wa 21 Kamena 2024

Leta y’u Rwanda irifuza kugera ku rwego rwa gatatu rw’ibihugu bifite imiti n’inkingo byizewe ku rwego mpuzamahanga kandi bibasha gucuruzwa hirya no hino ku Isi, ariko hari imiti, cyane cyane ituruka mu bihugu byateye imbere, itarimo kwemerwa kuko iza idaherekejwe n’ibyangombwa biyiranga.

Umuyobozi w’Ihuriro AIGPHAR, Dr Abel Dushimimana, avuga ko bafite ikibazo cy’uko imiti iva mu bihugu by’i Burayi no muri Australia kugeza ubu itemewe mu Rwanda, kuko itarabasha kwandikwa.

Dr Dushimimana agira ati, "Bisaba amafaranga menshi n’ibyemezo biherekeza iyo miti, aho ba nyirabyo (abayikora) batita ku gutanga impapuro ziyiherekeza, usanga baseta ibirenge mu gutanga izo mpapuro kuko bari bamenyereye ko icuruzwa itanditswe, kandi FDA ikavuga iti ’nimuyandikishe."

Dr Dushimimana avuga ko iyo miti (Nk’uwitwa Augmentin) isanzwe imenyerewe mu Rwanda kandi ari myiza, ikaba ahanini ari ivura indwara zitandura (Non-Communicable Diseases) hamwe na Antibiotics.

Umuyobozi wa AIGPHAR, Dr Abel Dushimimana
Umuyobozi wa AIGPHAR, Dr Abel Dushimimana

Igiciro gisabwa kugira ngo umuti watumijwe mu mahanga wandikwe mu Rwanda, ni Amadolari 1200 (ararenga Amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 500), hamwe n’Amadolari ya Amerika 500Frw (ararenga ibihumbi 650 by’Amafaranga y’u Rwanda) yo kwandikisha inyongeramirire.

Dr Dushimimana avuga ko kwandikisha imiti ituruka mu Buhinde, mu Bushinwa muri Kenya no muri Uganda ho bitarimo kugorana, akaba ari yo mpamvu bemeranyije na FDA ko bagomba gufatanya kwiga vuba ku miti ituruka i Burayi, kugira ngo hatazabaho kuyibura mu Rwanda.

Dr Dushimimana avuga ko impamvu abakora imiti iva mu Burayi batita ku itangwa ry’inyandiko ziyiherekeza, ari ikibazo cy’uko u Rwanda ari isoko rito basa n’abasuzugura.

Ikigo FDA cy’u Rwanda kivuga ko igiciro cyo kwandikisha umuti gishobora kugabanywa, ariko bikaba ari itegeko kubona inyandiko ziherekeza umuti, kugira ngo ubuziranenge bwawo bube bwizewe.

Rwanda FDA ivuga ko kugira ngo umuti ube ufite ubuziranenge bwuzuye, ugomba kuba uherekejwe n’impapuro hamwe n’ibyemezo bigaragaza ko wakorewe ubushakashatsi muri laboratwari, uvura indwara neza kandi udateza ibindi bibazo, ndetse ukaba ugomba kuba uhendutse.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura Imiti muri FDA, Dr Vedaste Habyalimana, agira ati "Ntabwo wajya muri Farumasi ngo ugure umuti utanditseho uwawukoze, haba hariho nimero za telefone na email ukamwandikira, iyo ubigerageje ntibikunde, ubwo bivuze ko uwo muntu atabaho."

Ati "Ni gute umuntu yashyira telefone cyangwa email ye ku gifubiko cy’umuti, ariko wabandikira ntibagusubize, haba harimo ikibazo, ariko na twe twubatse imikoranire na FDA z’ibindi bihugu, FDA yacu ikababaza niba urwo ruganda baruzi, kubera ko twashyizeho itsinda rihuriweho n’impande zombi (FDA na AIGPHAR)."

Dr Habyalimana avuga ko ubufatanye bwa Rwanda FDA na AIGPHAR buzabafasha kugera ku wakoze umuti iyo atabasha kuboneka, byaba na ngombwa hagashakwa urundi ruganda ruzajya rutanga uwo muti.

Gusa na none gahunda irambye FDA na AIGPHAR bafite ikaba ari iyo kongera ikigero cy’imiti ikorerwa mu Rwanda, babifashijwemo na Banki ya BPR.

Umwe mu batumiza imiti mu mahanga, Lambert Kadende, ashima ko Leta y’u Rwanda yafashije abantu kubona ubushobozi bwo kugura imiti, kubera gahunda y’ubwisungane mu kwivuza hamwe n’ubwishingizi bunyuranye, byahesheje benshi ishoramari.

Mu myaka 15 ishize mu Rwanda ngo hari abaranguza imiti batarenga 20 ariko ubu bararenga 200, ndetse n’abayicuruza muri za Farumasi ubu babarirwa hagati ya 500-600 bavuye kuri 30-40 muri icyo gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka