Abakora ubuhinzi bwifashisha kuhira barasaba gufashwa kuko bihenze

Abakora ubuhinzi bifashishije inzira zitandukanye zo kuhira, bavuga ko bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo n’igiciro kiri hejuru cy’umuriro w’amashanyarazi bagasaba ubufasha inzego bireba.

Abitabiriye ikiganiro cyateguwe na CCOAIB
Abitabiriye ikiganiro cyateguwe na CCOAIB

Ibi babigaragarije mu kiganiro cyateguwe na CCOAIB (Conseil de Concertation des Organisations d’Appui aux Initiatives de Base) ifatanije na Never Again Rwanda (NAR) batewe inkunga na Swiss Agency for Development and Cooperation (SDC).

Umwe mu muhinzi mu gishanga cya Rurambi mu karere ka Bugesera, Kwihanga Joel, avuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye ku buryo bigoye kuhira, bagasaba ko bagabanyirizwa igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi.

Umuhinzi mu gishanga cya Rurambi mu karere ka Bugesera, Kwihangana Joel
Umuhinzi mu gishanga cya Rurambi mu karere ka Bugesera, Kwihangana Joel

Agira ati: ”Batugabanyirize igiciro cy’umuriro kuko nko ku manshanyarazi hari ubwo twishyura nka miliyoni 3 kuri sezo (Season) imwe.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kivuga ko kigiye gukora ubuvugizi kugira ngo abuhira bakoresheje amashanyarazi bajye bayishyura ku giciro gito.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri CCOAIB, Senyabatera Jean Bosco, asaba inzego zitandukanye guhagurukira ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, kuko bishoboka guhangana nabyo binyuze mu kuhira.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri CCOAIB, Senyabatera Jean Bosco
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri CCOAIB, Senyabatera Jean Bosco

Ati: ”Kubera imihindagurikire y’ibihe, izuba ririkugenda rirusha imbaraga imvura. Ntekereza ko amafaranga atabuze ahubwo ni ukubishyira mu by’ibanze. Amafaranga ntabwo yabura, Abanyarwanda bafite ubushake kandi nabo bakeneye kubaho. Niyo mpamvu ari Leta, ari abaturage, ari abafatanyabikorwa bose bagombye gushyira imbaraga muri ibyo bikorwaremezo byo kuhira.”

Jean Bosco akomeza avuga ko gukemura iki kibazo bitareba Leta gusa ahubwo imiryango itari iya Leta iharanira inyungu rusange ukwiye gufasha abahinzi buhira imyaka yabo.

Agira ati: ”Nk’imiryango itari iya Leta iharanira inyungu rusange icyo dukora ni ubushakashatsi. Ntabwo tureba ibibazo gusa ahubwo dutanga n’umuti washoboka. Umuti ushobora gutangwa na Leta, abafatanyabikorwa bayo nka Civil society (imiryango itari iya Leta iharanira inyungu rusange) kuko Leta itabona ingengo y’imari ihagije yabungabunga ibyo bikorwa, twashaka n’andi yo gufasha inzego za Leta kubungabunga ibikorwaremezo.”

Umuyobozi ushinzwe imiryango y'abakoresha amazi muri RAB, Mporana Jules avuga ko bagiye gukora ubuvugizi
Umuyobozi ushinzwe imiryango y’abakoresha amazi muri RAB, Mporana Jules avuga ko bagiye gukora ubuvugizi

Umuyobozi ushinzwe imiryango y’abakoresha amazi muri RAB, Mporana Jules avuga ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo abuhira bakoreshesheje amashanyarazi bajye bayishyura ku giciro gito ariko uruhare rw’umuhinzi na rwo rukenewe.

Yagize ati: “Iyo twuhira dukoresheje amashanyarazi bitwara amafaranga menshi. Ntabwo tugomba gufasha abahinzi bagomba kwigira ariko nanone igiciro n’ikirekire. Icyo turigukora n’ubuvugizi ku buryo dushobora kugabanya igiciro kigenda ku mashanyarazi, bakaba babikora ku giciro cy’inganda kuko buriya inganda zisonerwa. Ikindi ni uko turikuzana imirasire kuko igabanya ikiguzi kandi bigakorwa neza.”

Abitabiriye ibiganiro
Abitabiriye ibiganiro

Mu Rwanda abaturage bari mu buhinzi bangana na 70% muri bo urubyiruko rugera kuri 61.7 %. Kubera imihandagurikire y’ikirere bisaba kuhira mu rwego rwo kongera umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka