Gicumbi: Ubwatsi bw’amatungo bwera mu minsi irindwi, igisubizo ku borozi

Mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru hari Koperative yitwa UKC (Uruhimbi Kageyo Cooperative) ihinga ikanatunganya ubwatsi bw’amatungo ikoresheje ikoranabuhanga ridakeneye gukoresha ubutaka, ibyo bita ‘Hydroponic Fodder Technology.’

Iyo koperative imaze imyaka hafi ine ikora, yatangijwe n’abiganjemo urubyiruko rwabonaga uburyo amatungo agenda yiyongera mu baturage, ariko hakaba ikibazo cyo kuyabonera ubwatsi buhagije cyane cyane mu gihe cy’izuba.

Iyo koperative ifite inyubako bahingamo imbere mu nzu idakeneye ibikoresho bihambaye cyane, kandi ubwatsi bukera mu minsi irindwi yonyine, bakabugurisha ku borozi.

Umuyobozi Mukuru wa Koperative Uruhimbi Kageyo, Jackson Karara, asobanura uko bakora, avuga ko bagura ibinyampeke ku bahinzi birimo ingano, ibigori, amasaka n’ibindi. Babishyira ahantu habugenewe, bagashyiramo amazi yonyine, nta fumbire cyangwa indi miti yica udukoko.

Avuga ko ubwatsi bahinga bugenewe amatungo hafi ya yose arya ibyatsi. Ubwatsi busaruwe mu minsi ine babugaburira ibiguruka nk’inkoko, imbata, dendo n’izindi. Ubwatsi busaruwe mu minsi itandatu babugaburira ingurube, inkwavu, ihene n’intama. Ubwatsi busaruwe mu minsi irindwi bugaburirwa amatungo maremare nk’inka, ingurube, ingamiya,…

Umuyobozi Mukuru wa Koperative Uruhimbi Kageyo, Jackson Karara, yasobanuye ibyo bakora
Umuyobozi Mukuru wa Koperative Uruhimbi Kageyo, Jackson Karara, yasobanuye ibyo bakora

Uwo muyobozi wa Kopetarive avuga ko ibikorwa byabo byatanze umusaruro mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi cyane cyane mu mpeshyi (mu gihe cy’izuba ryinshi).

Ati “Ni igisubizo ku borozi kuko bashobora kubona ubwatsi bwinshi mu gihe gito. Ku butaka butoya bwa metero 15 kuri metero umunani ubasha gusaruraho toni 43 ku cyumweru. Ikindi ni uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kuko ubwatsi bushobora kuboneka mu gihe cyose haba mu gihe cy’izuba cyangwa mu gihe cy’imvura.”

Anavuga ko ubwo bwatsi buhendutse kuko nta fumbire cyangwa imiti bikenerwa, igikenerwa ni ukubuvomerera gusa.

Banigisha aborozi uburyo bavanga amoko atandukanye y’ubwatsi kugira ngo barusheho kwita ku matungo yabo.

Ku bijyanye n’ikiguzi, ubwatsi bw’inka, ikilo bakigurisha amafaranga ari hagati ya 90 – 130 frw harimo no kubugeza ku mworozi ubukeneye, igiciro kigahinduka bitewe n’aho umworozi aherereye.

Ubwatsi bw’ingurube ni 180 frw ku kilo, inkwavu, ihene n’intama ni 160frw ku kilo, naho ubwatsi bw’inkoko ni 280 ku kilo.

Iyo koperative ifasha n’abaturage mu kubongerera ubumenyi kugira ngo na bo babe babyikorera, nk’uko umuyobozi wayo akomeza abisobanura. Ati “Dufasha umuntu wese w’umworozi cyangwa umuntu wese wifuza kugira ikoranabuhanga. Tumuha amahugurwa yimbitse, tukamufasha kubaka inzu, tukamuha amahugurwa y’iminsi irindwi y’uburyo bwo gutegura ubwatsi, tukamwigisha n’uburyo agomba kubungabunga no kugabura ubu bwatsi.”

Uko iminsi ishira ibi binyampeke biramera bigahinduka ubwatsi
Uko iminsi ishira ibi binyampeke biramera bigahinduka ubwatsi

Imbogamizi iyo koperative ihura na zo rimwe na rimwe ngo ni ukutabona ibinyampeke bihagije, bakaboneraho no gushishikariza abahinzi kubyongera, ariko bakanasarura imyaka neza ntimungwe cyangwa ngo yangirike kuko ibinyampeke bizima ari byo bimera bigatanga ubwatsi.

Koperative Uruhimbi Kageyo ifatanyije na Mastercard Foundation, tariki 21 Kamena 2024, yahaye impamyabushobozi urubyiruko 158 rwiganjemo abize ibyerekeranye n’ubuhinzi, bakaba barabahuguye ku gukora ubwo bwatsi bw’amatungo bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abiganjemo urubyiruko bahawe ubumenyi ku byerekeranye no gukora ubu bwatsi bw'amatungo
Abiganjemo urubyiruko bahawe ubumenyi ku byerekeranye no gukora ubu bwatsi bw’amatungo

Muri bo, abahawe ubwo bumenyi 70% ni abagore, 5% muri bo ni impunzi, harimo kandi na 5% bafite ubumuga. Iyi koperative ihugura n’abahinzi borozi kugira ngo bagire ubumenyi bwo kwikorera ubwo bwatsi bw’amatungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Murakoze nanjye ndumwe mubahuguwe na UKC mbanje kubashimira
Nanjye icyo nasaba nuko badufasha tukabimenyesha abaturage kuberako kugeza ubu abaturage ntibumva ukuntu bishoboka kutwizera biri kugorana hakenewe imbaraga za leta kugirango abaturage bumve neza ibyo tubabwira dore twe kutwumva birikugorana. Murakoze!

Nathanael NIGANZE yanditse ku itariki ya: 25-06-2024  →  Musubize

Murakoze cyane, Mbere na mbere mbanje Gushimira umuyobozi bwa UKC bampaye amahugurwa kubwatsi buhingwa bukera muhihe gito ntabutaka bukoreshwejwe , iki ni igisubizo kuborozi nifuza kobadufashwa natwe irikorana buhanga mubuhinzi tukarimenyekanisha murere Duherereyemo.

Nduhukiyehe sylvere yanditse ku itariki ya: 25-06-2024  →  Musubize

Mwakoze kuduha ibiciro ariko se Inka nkuru ikenera ibiro bingahe ngo numve ko wayigondera

Emile yanditse ku itariki ya: 24-06-2024  →  Musubize

Murakoze cyane Emile. Inka iyo Ari yo yose igaburirwa hagendewe ku biro byayo. Waduhamagara cg ukatwandikira(UKC) kuri 0791921186 ku bisobanuro bihagije.

Felicia Umwali yanditse ku itariki ya: 25-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka