Yashimiye Kagame kuba yarashyizeho amashuri akabasha kwiga

Dusabirema Dative utuye mu Murenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero yabwiye umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ko iyo adashyiraho amashuri atari kubasha kwiga kubera ko avuka mu muryango w’abakene, ariko kwinjira mu ishuri byamubereye inzira y’iyerambere.

Dative Yashimye umukandida wa FPR Inkotanyi wabubakiye amashuri akabasha kwiga
Dative Yashimye umukandida wa FPR Inkotanyi wabubakiye amashuri akabasha kwiga

Dusabirema usanzwe ari mu rubyiruko rw’abakorera bushake mu Karere ka Ngororero avuga ko yarangije amashuri yisumbuye muri 2016 aho yize kuvura amatungo.

Mu buhamya bwe, avuga ko ababyeyi be bamushakiye igishoro gito atangira kuvura amatungo no gutera intanga amatungo.

Agira ati "abaturage banyitaga wa mukobwa w’intanga".

Dative avuga ko kubera impanuro za Perezida Kagame yiteje imbere abikuye mu korora ingurube ndetse azigurishije akuramo ibihumbi 600 ashinga iguriro ry’imiti y’amatungo.

Yongereye igishoro atangira gucuruza inyongeramusaruro, yegera ba agronome mu Murenge atangirira ku mifuka 20, none ubu apakira Howo ifumbire ndetse baturage barahinga bakeza bagasagurira amasoko.

Yashimye Perezida Kagame wabubakiye amashuri kuko niyo yizemo akamugirira akamaro ndetse ahamya ko iyo atubakwa atari kuba uyu munsi yarize. Ati, "Abana ba Ngororero ntitwari kwiga iyo tutagira amashuri wubatse".

Yavuze ko mu Karere ka Ngororero bafite byinshi bashima birimo ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’amazi.

Dative yakomeje agira ati, "Iyo udashyiraho ihame ry’uburingane riteza imbere umukobwa sinari kuba mpagaze hano".

Dusabirema Dative yavuze ko yongeye kwishima ubwo yumvaga ko Paul Kagame azongera kwiyamamaza kuko kumutora ari ukwiteganyiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka