Umunyamabanga mukuru mushya wa FPR Inkotanyi yatangiye imirimo

Umunyamabanga mukuru mushya w’umuryango FPR Inkotanyi Amb. Bazivamo Christophe yatangiye imirimo kuri uyu wa 22 Ukuboza.

Wellars Gasamagera(i Bumoso) ahererekanya ububasha n'umusimbuye Bazivamo Christophe
Wellars Gasamagera(i Bumoso) ahererekanya ububasha n’umusimbuye Bazivamo Christophe

Ni nyuma y’ihererekanya bubasha n’umuyobozi ucyuye igihe Wellars Gasamagera wamusimbuye binyuze mu matora ya Kongere y’umuryango yabaye kuri uyu gatanu, 19 Ukuboza i Kigali.

Bazivamo watorewe manda y’imyaka itanu iteganywa n’amategeko y’umuryango yungirijwe na Gasana K. Stephen.

Uyu muhango wayobowe na Visi Perezida wa mbere w’umuryango RPF Uwimana Consolée.

Hagati aho, umwanya w’Umunyamabanga mukuru wungirije, hamwe n’uwa visi perezida wa kabiri muri FPR Inkotanyi nawe washyizweho muri Kongere ntiyari isanzwe mu nzego z’ubuyobozi.

Muri iki gitondo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Leta, RBA, Tito Rutaremara, umwe mu ba Komiseri muri FPR Inkotanyi, yavuze ko atari ubwa mbere imyanya nk’iyi ibayeho, kuko mu ntangiriro mu 1987, FPR Inkotanyi yari ifite Perezida na visi perezida umwe, ariko ikagira n’Umunyamabanga mukuru n’umwungirije.

Icyakora, ngo FPR Inkotanyi itangiye urugamba, hagumyeho umunyamabanga mukuru hashyirwaho n’umuhuzabikorwa ushinzwe politiki.

Mu gihe cyo kwinjira mu Rwanda, mu masezerano ya Arusha, hasubiyeho perezida w’umuryango n’aba visi perezida babiri.

Icyo gihe Umunyamabanga mukuru na we yari ahari, ariko ntabwo yari afite umwungirije.

Nyuma haje kugaruka urwego rufite visi perezida umwe, n’umunyamabanga mukuru udafite umwungirije.

Tito avuga ko impinduka zabaye, zatewe n’uko umuyobozi w’Umuryango, Perezida Paul Kagame yasanze ko abayobozi, haba mu buyobozi bw’igihugu, ndetse no mu muryango FPR inkotanyi bategera abaturage.

Yagize ati “Twarahuye, arabitubwira, kandi turabyumva. Muri macye, abaturage dufite ni bazima cyane, ariko yavuze ko abayobozi ari twebwe tutabaha ibyangombwa bishakwa. Ubwo rero ashaka ko kuvugurura ari ukugira ngo abayobozi bashyizweho, batangire barebe uko abayobozi munsi yabo bakora imirimo uko bikwiye, bazi ko inzego zo hejuru zibareba, zibabaza icyo bakora.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka