Umuryango FPR-Inkotanyi wifatanyije n’umuryango wabuze uwabo bitewe n’umuvundo
Umuryango FPR-Inkotanyi ubabajwe cyane kandi wifatanyije n’umuryango wabuze uwabo bitewe n’umuvundo wabaye kuri site yabereyeho kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Karere ka Rubavu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X Umuryango FPR-Inkotanyi wavuze ko uzakomeza kubaba hafi no gukurikiranira hafi abakomerekeye muri uwo muvundo.
Amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko umuntu umwe yitabye Imana mu gihe abandi 37 bakomerekeye mu muvundo wavutse ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi i Rubavu ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena 2024.

Ikipe y’abaganga yari iri kuri iyi site yakoze ibishoboka byose ariko ku bw’ibyago umuntu umwe ahasiga ubuzima, mu gihe abandi 37 bakomeretse. Ubu abakomeretse hafi ya bose bari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Gisenyi. Abantu bane bakomeretse bikabije bajyanwe mu bitaro bikuru i Kigali kugira ngo bitabweho byisumbuye.’’
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwitwararika no kumvira amabwiriza bahabwa.

Iti “Tuributsa kandi abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, muri iki gihe hitegurwa amatora, gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ababishinzwe kugira ngo hubahirizwe umutekano n’ituze by’abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.’’
Ohereza igitekerezo
|