Video: Arashima FPR yamukuye ku gutungwa n’inkashi no kurara ku mashara
Constance Muziranenge wo mu Murenge wa Matimba avuga ko FPR yamufashije kwiteza imbere yigisha abana be nyamara mbere yaratunzwe no kurya ibitoki by’inkashi n’ibindi yasabye abaturanyi bwakwira akarara ku mashara y’insina.

Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kamena 2024, ubwo mu Karere ka Nyagatare hatangizwaga ibikorwa byo kwamamaza abakandida Depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Abakandida-Depite bari bahagarariye abandi ni Wibabara Jennifer na Musolini Eugene. Aba bavuze ko FPR yashinzwe hagamijwe gukura abanyarwanda mu bibazo birimo ubuyobozi bubi, ubukene, ivangura n’ibindi byari inzitizi ku iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange.
FPR ngo yaharaniye guca amoko yimakaza Ubunyarwanda ari nayo mpamvu abaturage bakwiye kuyitora kugira ngo iterambere ryihute.

Muziranenge Constance, yavuze ko mbere yahoze mu bukene ku buryo atabashaga no kubona icyo arya ariko aza kwigishwa guhinga ubu akaba ari n’umufashamyumvire mu buhinzi.
Umusaruro abona ngo wamufashije kwigisha abana be ubu babiri basoje amashuri makuru ndetse undi akaba yiga muri kaminuza ishami ry’ubuvuzi.
Ashima intambwe amaze kugeraho byose akesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi.

Ati "Nasabirizaga ibiryo nagira ngo ndariye mu minsi mikuru nkarya inkashi bwakwira nkarara ku mashara. Ubuyobozi bwatumye nigisha abana ubu ndi nyina w’abafande babiri ndetse na nyina wa dogiteri. Ubu ngura inyama, umuceri n’ibindi nkarya, nsigaye ndara kuri matelas.”
Medard Kayijuka ukomoka mu Karere ka Rusizi ariko ubu utuye mu Murenge wa Gatunda, avuga ko icyo ashimira FPR Inkotanyi ari uko yatanze umutekano, Umunyarwanda atura aho ashaka hamufasha kwiteza imbere ikindi ikaba iha amahirwe abantu bose hatarebwe ubwoko.

N’ubwo atize kubera kubuzwa amahirwe yishimira ko yabashije kwigisha abana be ubu akaba afite ushoje kaminuza kandi nawe ubwe akaba ameze neza.
Yagize ati “Ubuyobozi bubi bwambujije kwiga ntabuze ubwenge ariko FPR yanyigishije guhinga ubu ndi umufashamyumvire mu buhinzi ndetse ndi n’umworozi w’inkoko kandi mbanye neza n’abo nasanze inaha.”
Mu Karere ka Nyagatare bishimira ko umukamo w’amata wazamutse aho mu mwaka wa 2017 wari kuri Litiro miliyoni 12 ubu ukaba ugeze kuri litiro miliyoni 40 ku mwaka.

Ubuhinzi umusaruro wavuye kuri toni eshatu ugera kuri toni esheshatu ndetse hakaba hamaze guhuzwa ubutaka kuri hegitari 82,000 hagamijwe guhinga igihingwa kimwe gitanga umusaruro.
Hishimirwa kandi ibikorwa remezo harimo imihanda ya kaburimbo ndetse hakaba hari n’icanirwa n’ijoro ku buryo abaturage bagenda igihe cyose by’umwihariko umwaka utaha w’ingengo y’imari hakazubakwa umuhanda mushya wa kaburimbo Nyagatare-Rwempasha-Kizinga.




Reba ibindi muri iyi Video:
Video+Amafoto: Eric Ruzindana & Umukazana Germaine
Ohereza igitekerezo
|