Rubavu: Bakiranye ubwuzu umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi (Amafoto)
Perezida Paul Kagame yageze aho kwiyamamariza mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu saa tanu n’iminota ine kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, asuhuza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari baje kumwereka ko bamushyigikiye kandi biteguye kumutora.
Saa tanu n’iminota 16 nibwo yari arangije gusuhuza abaturage benshi bamweretse ko bamwishimiye, maze hakurikiraho indirimbo y’umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Abaturage bavuye mu Turere twa Nyabihu, Rutsiro na Rubavu ni bo baje gushyigikira Perezida Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi, icyo bashyize imbere akaba ari ukumushimira ibyo yabagejejeho.
Bamwe mu baturage bavuga ko barangije kumutora, igisigaye bategereje ngo ni itariki, bagashyira ikimenyetso ku mukandida bahisemo bashingiye ku byiza yabagejejeho.
Bamwe mu baturage bavuye mu Karere ka Rutsiro bavuga ko yabahaye umuhanda waborohereje ingendo.
Uwitwa Egide Mushimiye yavuye mu Murenge wa Mukura aho avuga ko yahagurutse saa sita z’ijoro.
Agira ati "Iwacu ni ho hari abacengezi baratubujije umutekano ariko yarabatsinze ubu turatekanye. Navuye iwacu saa sita z’ijoro ngenda amasaha abiri kugira ngo ngere aho mfatira imodoka kandi nta kibazo nagize. Nubwo ntari bumukoreho ariko ndamubona numve nishimye kuko yatugejeje kuri byinshi."
Yongeyeho ati "Mukura ryari ishyamba ritagize icyo ritumariye, ariko yabaye pariki ubu tubona inyungu ziyivuyemo. Barimo kutwubakira hoteli, mu gihe twari tuzizi ku Gisenyi no ku Kibuye."
"Yaduhaye umuhanda wa kaburimbo uhuza Gisenyi na Kibuye, ubu imyaka yacu igera ku isoko, mu gihe mu myaka yashize twahingaga umusaruro tukawumara tuwirira, n’uwo dushoboye kugeza ku isoko tugahendwa."
Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|