Ed-Tech Monday igarukanye ikoranabuhanga ryigishiriza mu mikino

Ikiganiro EdTech Monday cya Master Card Foundayion cyo kuri uyu wa 24 Kemena 2024, gitambuka kuri KT Radio n’imbuga nkoranyambaga za Kigali Today, kiragaruka ku buryo mu Rwanda hatezwa imbere ikoranabuhanga mu burezi binyuze mu mikino.

Politiki y’Uburezi mu Rwanda igaragaza ko uko ibigo by’amashuri bigenda byegerezwa ikoranabuhanga, hakwiye no guhindurwa uburyo bw’imyigishirize aho abanyeshuri bagira uruhare mu masomo, mu gihe imyigishirize ishaje abarimu ari bo bihariraga umwanya munini.

Ikoranabuhanga kandi ririmo guha za mudasobwa ibigo by’amashuri no kubaka ibyumba by’ikoranbuhanga (Smart Classrooms), ni bumwe mu buryo Leta y’u Rwanda yashyizeho ngo ikoranabuhanga rifashe kwihutisha uburezi no kubworoshya haba ku banyeshuri n’abarimu babo.

Nyuma y’uko bigaragaye ko bimwe mu bigo by’amashuri byo mu Mujyi wa Kigali bitangije kwiga mu buryo bw’ikoranabuhanga rinyuze mu mikino, kandi bigatanga umusaruro, ubu hararebwa uko byakwirakwizwa hirya no hino mu Gihugu kugira ngo abanyeshuri batangire kwiga banakora ibyo biga hifashishijwe integanyanyigisho zo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Mu kiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, haribazwa ibibazo birimo uko ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga by’uburezi biri mu Rwanda, byakoreshwa kugirango bishyigikire ikoranabuhanga rifasha kwiga binyuze mu mikino.

Haraganirwa kandi ku bigaragara bijyanye n’ingaruka z’ikoranabuhanga rifasha kwiga binyuze mu mikino, no mu masomo nyunguranabitekerezo mu kongera uburyo bw’imyigire ifite ireme mu Rwanda.

Mu bindi biganirwaho ni uburyo ikoranabuhanga rifasha kwiga binyuze mu mikino no mu masomo nyunguranabitekerezo, rishobora guhuzwa n’umuco w’u Rwanda n’ibikenewe mu burezi.

Turarebera hamwe kandi uko Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ishobora kwemeza ko abarimu biteguye bihagije, kandi bagashyigikirwa mu gukoresha ikoranabuhanga rifasha kwiga binyuze mu mikino no mu masomo nyunguranabitekerezo.

Haranagarukwa ku ngamba zishobora gukoreshwa kugira ngo habeho uburyo bunoze bwo gukoresha ikoranabuhanga rifasha kwiga binyuze mu mikino, no mu masomo nyunguranabitekerezo mu turere twose tw’u Rwanda, harimo n’utwa kure.

Hanarebwe kandi uruhe ruhare abashya mu ikoranabuhanga mu burezi bagira mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rifasha kwiga binyuze mu mikino no mu masomo, nyunguranabitekerezo muri gahunda y’uburezi mu Rwanda.

Ndeste no gusuzuma amakuru aturuka mw’ikoranabuhanga rifasha kwiga binyuze mu mikino no mu masomo nyunguranabitekerezo yakoreshwa kugirango amenyeshe politiki y’uburezi no kunoza imikorere yo kwigisha mu Rwanda.

Hari kandi kureba uko gahunda y’uburezi y’u Rwanda ishobora gushyigikira iterambere rihoraho no guhuza ikoranabuhanga ry’uburezi n’ubufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka