Abanyeshuri batanu batsindiye ibihembo nyuma yo kwitabira gahunda z’Isoko ry’Imari n’Imigabane
Abanyeshuri batsinze irushanwa ngarukamwaka ryiswe ‘Capital Market University Challenge (CMUC 2024), bahawe ibihembo nyuma yo kurusha abandi gusobanura no kwitabira gahunda z’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.
Nshimiyimana Jean Pierre, Esther Ashimwe, Vainqueur Irasubiza, Alphonse Majyambere hamwe na Rwambibi Joel, batsindiye ibihembo by’amafaranga byatanzwe na Banki ya Kigali muri aya marushanwa ya CMUC ategurwa n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA.
CMUC ni irushanwa rihuza abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, rigamije kubashishikariza kwitabira ibikorwa by’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, kwizigamira hamwe no kubongerera ubumenyi ku bijyanye n’imikorere y’uru rwego.
Iri rushanwa rikozwe ku nshuro ya 11, ryatangiye ku wa 01 Werurwe 2024, ryitabirwa n’abanyeshuri hafi 800 bo muri kaminuza no mu mashuri makuru yo mu Ntara zose z’u Rwanda.
Irushanwa ryakozwe ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, ryitabiriwe n’abanyeshuri 25 bagiye batsinda mu bindi byiciro by’ijonjora byakozwe hifashishijwe iya kure.
Aba bahatanye mu gusubiza ibibazo mu ruhame mu byiciro bitanu, nyuma hakurikiraho icyiciro cya gatandatu cya kamarampaka, cyahuje batanu bahize abandi mu byiciro byabanje.
Iki cyiciro cyarangiye Nshimiyimana Jean Pierre, ari we wegukanye umwanya wa mbere, nyuma yaho we na bagenzi be uko ari bane, buri muntu akazagenerwa amafaranga ibihumbi 500Frw yatanzwe na Banki ya Kigali.
Umuyobozi wa BK Capital, Siongo Kisoso, yagarutse ku buryo bwo gutangira gushora imari, abwira abahatanye ko intambwe ya mbere bateye ari ukugira ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga.
Kisoso ati “Mbere y’uko utangira gushora imari banza wibaze impamvu nyirizina ushaka gushora imari, kuko bizaguha ishusho ngari y’ibyo ushaka kugeraho, ikindi ni uguha agaciro igihe ukagikoresha neza.”
Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, RSE, Pierre Celestin Rwabukumba, avuga ko kugura imigabane ari bumwe mu buryo bwo kwizigamira buzanira umuntu inyungu ku mwaka, cyane cyane igihe agaciro k’imigabane kiyongereye.
Rwabukumba avuga ko umuntu wifuza inguzanyo muri banki afite imigabane ku isoko, ashobora kuyitangaho ingwate. Ashobora no kuraga abandi iyo migabane cyangwa agakoresha inyungu yayo mu kugura indi migabane, mu gihe yaba adateganya kuyabikuza.
Amarushanwa ya CMUC yabanje, yavuyemo abashoramari barimo uwitwa Iradukunda Valentine, wahatanye mu mwaka ushize wa 2023, ubu akaba ari umunyamigabane muri BK Capital.
Umuyobozi Mukuru wa CMA, Thapelo Tsheole, avuga ko amarushanwa ya CMUC agira uruhare mu kubaka no kugeza ku rwego rushyitse abashoramari ku isoko ry’imari n’imigabane bo mu gihe kizaza.
Tsheole yashimiye Banki ya Kigali, BK Capital n’Isoko ry’Imari n’Imigabane, RSE, kubera uruhare bagize mu gutegura no gutera inkunga amarushanwa ya CMUC.
CMA ivuga ko uko imyaka ishira umubare w’urubyiruko rwifuza kugana isoko ry’imari n’imigabane ugenda wiyongera, ku buryo ngo bitanga icyizere cy’Iterambere ry’ejo hazaza hashingiye ku kugura imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane.
Ohereza igitekerezo
|