Ibyo mwubatse dufite inshingano yo gutuma biramba, tuzongeraho n’ibindi byiza – Paul Kagame

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yashimiye abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuye i Muhanga, mu Ruhango na Kamonyi, bakitabira ibikorwa byo kumwamamaza, abizeza ko ibyiza byinshi biri imbere.

Ahereye ku bwitabire, yabashimiye kuba baje ari benshi. Ati "Birerekana ko umugambi wacu wo ku itariki 15 z’ukwezi gutaha tuwumvikanaho twese: Guhitamo neza."

Paul Kagame yagaragaje ko mu rugendo rw’imyaka 30 ishize hari byinshi byakozwe hagamijwe guhindura amateka mabi n’isura y’Igihugu yari yahindanye.

Yagize ati "Isura yabaye mbi cyane, amateka yabaye mabi cyane. Inshingano dufite rero ni uguhindura amateka n’iyo sura tukaba Abanyarwanda bazima dukwiriye kuba bo, tukiyubaka, tukubaka Igihugu cyacu, iyo ni yo nzira tumazemo iminsi, ni yo nzira tukirimo, aho dushaka kujya ntiturahagera, haracyari kure cyane, ariko urugendo turarugerereye. Hari aho tugeze hashimishije, ntabwo bikwiye gusubira inyuma. Ibyo ndabivuga mbwira Abanyarwanda bose, ntabwo ari Abanyamuryango ba FPR gusa."

Umukandida wa FPR inkotanyi yashimiye imitwe ya Politiki yifatanyije na FPR Inkotanyi, avuga ko uko kwifatanya ari ikintu cyiza kuko bishyira Abanyarwanda hamwe, ariko avuga ko n’abandi batifatanyije na FPR babifuriza ineza.

Yagarutse ku byagezweho, avuga ko bigomba kurindwa. Ati "FPR aho yahereye, yubatse icyizere muri mwe, ibagirira icyizere, muyigirira icyizere, ni yo mpamvu ibyo mwubatse bigaragara kandi dufite inshingano yo gutuma biramba, tuzongeraho n’ibindi byiza mu minsi iri imbere."

Yongeyeho ati "Jyewe rero nk’umukandida wa FPR, naje hano kubibutsa no kubashimira icyizere, mbabwira ngo nk’uko mbona ari ko mubibona, dukomeze ibyiza twakoraga byubaka Igihugu cyacu bidasize Umunyarwanda uwo ari we wese inyuma, ahubwo buri wese abigiremo uruhare."

Umukandida wa FPR Inkotanyi yavuze ko aho u Rwanda rwifuza kujya rutarahagera, bityo akaba asanga Abanyarwanda bakwiriye gukomeza inzira y’iterambere barimo, bakongera umurego n’intambwe kugira ngo bagerageze bihute kuko aho bashaka kujya batarahagera.

Politiki ya FPR Inkotanyi izakomeza guca ubuhunzi

Mu ijambo rye, Paul Kagame yasabye abaturage ba Ruhango, aba Muhanga n’aba Kamonyi bari bateraniye i Muhanga gukomeza kubaka u Rwanda rukabaho nk’umuryango munini, yongera kunenga Abanyapolitiki bo hambere babuzaga bamwe mu Banyarwanda gutaha.

Yagize ati "U Rwanda rwitwa ko ari ruto mu buso bwarwo, ariko muri Politiki ya FPR, ntabwo ari ruto kuri ba nyirarwo uko baba bangana kose. Abanyarwanda murabizi kera hariho politiki yavugaga ngo abari hanze bigumire hanze nk’impunzi. Politiki ya FPR yarabihinduye, nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka 20 iri imbere, umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwirwa mu Rwanda."

“Kugira ngo abantu bakwirwe mu Gihugu nk’icy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi, birashoboka, ariko bifite icyo bisaba: Bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga rugatunganirwa.”

“Iyo u Rwanda rutunze, iyo u Rwanda rufite abarwo bafite ubumenyi, bafite amikoro bagejejweho no gukora neza ibyo bakora, bafite guhahirana n’amahanga, bafite ibyo batwarayo n’ibyo bavanayo, urwo Rwanda rukwirwamo buri wese ukwiriye kuba arurimo, ni yo Politiki ya FPR, ni yo politiki yanyu, yacu.”

Ndabashimira ubufatanye, icyizere twagiranye iyi myaka yose, u Rwanda rukaba rurangwa n’umutekano ndetse n’iterambere rigenda ryihuta bitewe n’aho tuvuye kure cyane. Ibyo kubisezeranya ngo ni yo nzira yindi tugiyemo nyuma y’itariki 15 muri iriya myaka itanu iza, byo biroroshye. Jyewe kubisezeranya, ni uko mbafitemo icyizere ngo turi kumwe muri ibyo bikorwa dushaka kugeraho. Iyo nzira yo kuba hamwe ni yo ituma ibintu byose bishoboka.

Paul Kagame yabwiye by’umwihariko urubyiruko ko FPR Inkotanyi yatunganyije umusingi bazashingiraho bubaka ibirenze n’ibyo abakurambere babo bagezeho.

Yababwiye ko gukunda FPR Inkotanyi ari ugukunda Igihugu, ari no kwikunda, ababwira ko badakwiriye gutegereza kubeshwaho n’ubakunda wundi wo hanze. Yababwiye ko abo hanze bumvikana, bagafatanya na bo, ariko ko badakwiriye gutegereza ko ari bo bababeshaho.

Ati “Ahubwo natwe dukore cyane, tugere aho dushaka, abo bo hanze natwe tubabesheho.”

Yabijeje ko ibyiza biri imbere, abasaba kuzatora neza, kandi ko uwo bazatora basanzwe bamuzi, abifuriza ibihe byiza, ubuzima bwiza n’amahoro.

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, byabereye mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, bikomereza i Shyogwe mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri bikomereza mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Reba ibindi muri iyi Video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka