Taliki ya 10 Mutarama 2026, nibwo igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (FERWAFA SUPER CUP) kizakinirwa hagati y’amakipe ya APR na Rayon Sports mu cyiciro cy’abagabo naho mu cyiciro cy’abagore Rayon Sports ikazesurana na Indahangarwa. Abazegukana iki gikombe ubu bashyizwe igorora kuko ubu uza cyegukana mu bagabo n’abagore, azegukana agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi byatangajwe na Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Mugisha Richard mu kiganiro n’itangazamakuru kibandaga ku myiteguro yuyu mukino. Ubusanzwe ikipe yegukanye iki gikombe “Ferwafa Super Cup” yahabwaga igikombe ndetse na Miliyoni 10 aho kuri ubu aya azahabwa ikipe yatsinzwe mu bagabo n’abagore.
Bitandukanye nuko bisanzwe aho ubusanzwe umukino wa Super Cup ubanziriza shampiyona kuri iyi nshuro uyu mukino uzakinwa muri shampiyona hagati ahanini bitewe n’ingengabihe z’amarushanwa yaba ay’imbere mu gihugu no hanze zagiye zigongana bityo umwanya ukaba muto. FERWAFA-Super Cup ihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka ndetse n’ikipe yatwaye igikombe cy’amahoro muri uwo mwaka, igihe ikipe imwe muri izo yaba yarabitwaye byombi, hagafatwa ikipe yakinnye finali y’igikombe cy’amahoro.
Ikipe ya APR yegukanye ibi bikombe byombi yaba shampiyona ya 2024/2025 ndetse n’igikombe cy’amahoro bityo rero ikazahura na Rayon Sports yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’ikigokombe cy’amahoro.
Mu bagore uyu mukino uzahuza Rayon Sports WFC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda na Indahangarwa yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2024/25.
Biteganyijwe ko iyi mikino yombi, izabera muri Stade Amahoro I Remera taliki ya 10 Mutarama aho umukino wa Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC uzatangira ku isaha ya saa 3pm naho umukino wa APR na Rayon Sports wo ukazatangira ku isaha ya saa 6:30pm.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|