U Rwanda Kagame atashoboye kubamo kubera amateka y’urwango n’amacakubiri ntabwo yigeze arwibagirwa - PSD

Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) buratangaza ko kuvuga ibigwi Perezida Paul Kagame bitagoye na gato, kubera ko u Rwanda atashoboye kubamo kubera amateka y’urwango n’amacakubiri atigeze arwibagirwa.

Dr. Vincent Biruta avuga ko ishyaka PSD ritewe ishema cyane no kuba abayoboke baryo bagize kongere y'Igihugu barahisemo neza, bagahitamo ko umukandida bazamamaza kandi bagatora ari Paul Kagame
Dr. Vincent Biruta avuga ko ishyaka PSD ritewe ishema cyane no kuba abayoboke baryo bagize kongere y’Igihugu barahisemo neza, bagahitamo ko umukandida bazamamaza kandi bagatora ari Paul Kagame

Ni bimwe mu byo Perezida wa PSD, Dr. Vincent Biruta yatangaje kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena 2024, ku munsi wa gatatu w’ibikorwa byo kwiyamamaza, ubwo Perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi yari mu Karere ka Ngororero, aho yakomereje ibyo bikorwa nyuma yo kwakiranwa urugwiro no kwerekwa urukundo n’abatuye mu Karere ka Rubavu aho yari tariki 23 Kamena 2024.

Mu ijambo rye Dr. Vincent Biruta yavuze ko ishyaka PSD ritewe ishema cyane no kuba abayoboke baryo bagize kongere y’Igihugu barahisemo neza, bagahitamo ko umukandida bazamamaza kandi bagatora ari Paul Kagame.

Yagize ati “Kuvuga ibigwi bya Nyakubahwa Paul Kagame ntabwo bigoye na gato, u Rwanda atashoboye kubamo kubera amateka y’urwango n’amacakubiri ntabwo yigeze arwibagirwa, mu buto bwe aharanira igishoboka cyose ngo abana b’u Rwanda bari ishyanga bazashobore gutaha, agana urugamba rwo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda, arwanya ikibi, yanga ivangura ahuriza hamwe Abanyarwanda bose ngo u Rwanda rusubirane rwongere kuba ingobyi iduhetse twese.”

Arongera ati “PSD nayo yavutse iharanira icyatuma Abanyarwanda baba mu gihugu cyabo, iharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, imibereho myiza y’abaturage bose b’u Rwanda kandi tuzi neza ko ibyo bitari gushoboka iyo tutagira umuyobozi w’intwari nka Paul Kagame, wumva imitwe ya politiki yakorana neza, ikubaka u Rwanda n’Abanyarwanda ntawikubira twese dusenyera umugozi umwe.”

Ibikorwa bya Perezida Paul Kagame ngo ni bimwe mu byatumye abayoboke ba PSD bahitamo kuzamushyigikira mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Ngo abayoboke ba PSD n'abandi bagize imitwe ya Politiki myinshi yemewe mu Rwanda ntibabona uko bashima ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame, kandi ko urugamba arwana rwo kubaka u Rwanda bari kumwe
Ngo abayoboke ba PSD n’abandi bagize imitwe ya Politiki myinshi yemewe mu Rwanda ntibabona uko bashima ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame, kandi ko urugamba arwana rwo kubaka u Rwanda bari kumwe

Dr. Biruta ati “PSD rero twahisemo neza duhitamo umukandida ukunzwe mu Rwanda akemerwa no mu mahanga, wavanye Abanyarwanda mu icuraburindi ry’irondabwoka n’irondakarere, u Rwanda rukaba rutekanye, waciye inzara n’amapfa mu gihugu, umuyobozi wakamiye Abanyarwanda, wahaye uburezi buri mwana wese, wagejeje ubuvuzi kuri buri wese, wahaye ijambo umwana w’umukobwa, watumye ibyaro bibona amashanyarazi, udakangwa no kurwanya ikibi no guhangana n’abadashaka ko u Rwanda rutekana.”

Agaruka kubufatanye bw’imitwe ya Politiki n’Umuryango FPR Inkotanyi, mu ijambo yavugiye mu Ngororero, Perezida Paul Kagame yashimiye imitwe ya Politiki yahisemo gufatanya n’umuryango FPR Inkotanyi kubera ko gufatanya atari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyinshi.

Yagize ati "Iteka iyo abantu bashyize hamwe ntagishobora kubananira, muri politiki hari ubwo abantu babyumva gutyo ngo imitwe yafatanyije na FPR ngo buriya kuki bo batakoze ibyabo bakibwira ko ari uko byabananiye, ahubwo ni uko bashyize mu kuri, babona ko dufatanyije bagafatanya na FPR ibyagerwaho ni byinshi kurusha uko buri umwe yanyura inzira ye ashaka kugerageza ibyo ashaka kugerageza bamwe bigakunda abandi ntibikunde.”

Arongera ati “Ariko iyo abantu bafatanyije birakunda byose bikabakundira, hanyuma rero twaje hano kugira ngo tujye umugambi w’ibyo tuzakora itariki 15 z’ukwezi tugiye kujyamo, nabyo kandi bifite amateka aganisha aho ngaho, no muri 2017 twari hano ndetse na mbere yaho nabwo twaje hano, ibyo n’urugendo rwa politiki, demokarasi gushyira hamwe ndetse n’iterambere.”

Ngo abayoboke ba PSD n’abandi bagize imitwe ya Politiki myinshi yemewe mu Rwanda ntibabona uko bashima ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame, kandi ko urugamba arwana rwo kubaka u Rwanda bari kumwe, kuko nta cyaruhungabanya ngo basigare, bakazafatanya kurwanya abanzi batandukanye bagenda bigaragaza kubera ishyari baterwa naho agejeje u Rwanda.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka