Imbaraga dusigaranye tuzituye Paul Kagame - Abakecuru n’abasaza b’i Muhanga

Abakecuru bo mu Karere ka Muhanga bazindutse bajya mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, bavuga ko bishimiye kuba bagihumeka, bakaba babashije kujya muri ibyo bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.

Uwimana Marie w’imyaka 77 y’amavuko ugendera ku kabando, avuga ko uretse kuba Perezida Kagame yaramugabiye inka, yamuhaye amafaranga ahembwa buri kwezi muri gahunda ya VUP igenera abakuze inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru batakibasha gukora.

Uwimana avuga ko yazindutse ngo abato batamutanga kwibonera Paul Kagame, cyane ko we ageze mu zabukuru atagifite icyizere cy’uko Manda itaha y’umukuru w’Igihugu izaba agishobora guhaguruka.

Agira ati, "Izi ni zo mbaraga zanjye za nyuma ndazikoresha nza kureba umusaza, mavuye mu rugo saa munani njyewe imbaraga ni nkeya mfite ariko niyemeje gusindagira ngo ndebe umusaza wanyubakiye, nabaga mu nzu iva none ndara mu nzu y’amabati, mfite imbaraga nke ariko ninanirwa gutaha ndacumbika, nzatahe ejo.

Bazubagira Scholastique we avuga ko Imana ikwiye guhabwa icyubahiro kuko kuba ari ku rutonde rw’abagomba gutora, imbaraga asigaranye agomba kuzikoresha aza kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi.

Agira ati, "Niba ndi ku rutonde rw’abagomba gutora ni gute ntaza kwamamaza umukandida wacu Paul Kagame, imbaraga nsigaranye ndazimutuye ndazikoresha uyu munsi kuko ntabwo nzi niba Manda yindi nzaba nkiriho kuko ndashaje".

Usibye abageze mu zabukuru n’urubyiruko rugeze igihe cyo gutora, ruvuga ko rwari rufite inyota yo kubona ibyo bakuru barwo babona bo bakiri abana.

Umwe muri bo ati, "Najyaga mbona abandi bajya kwamamaza abakandida njyewe ngasigara kuko nari ntaruzuza imyaka y’ubukure, Ndashima Imana kuko ubu nujuje imyaka, nanjye Ninjiye mu bagomba gufasha Paul Kagame ku Rugamba rw’iterambere.

Kuri Site ya Muhanga mu Murenge wa Shyogwe hateraniye Abanyamuryango ba RPF bo mu Turere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi, biteguye kwakira umukandida wa RPF Paul Kagame ku gicamunsi cy’uyu wa 24 Kamena 204.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka